Thursday, February 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida yavuze ku gisubizo yigeze guha umunyamakuru wari umubagije kenshi niba u Rwanda ruri muri Congo

radiotv10by radiotv10
05/02/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida yavuze ku gisubizo yigeze guha umunyamakuru wari umubagije kenshi niba u Rwanda ruri muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yongeye gusubiza abirirwa bashinja u Rwanda ibinyoma ko ruri muri DRC, avuga ko ababibajije yabasubije kenshi ko rutariyo, ntibumve ku buryo byageze n’aho umunyamakuru akimubazaho akamusubiza ati “simbizi” nubwo ari igisubizo kituzuye ariko kitamujyana mu nkiko.

Perezida Kagame yabivuze ubwo yagarukaga ku binyoma byakunze kwegekwa ku Rwanda, ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwagiye rwegekwaho ibinyoma byinshi, nko kuvuga ko ngo rujya muri Congo kwiba amabuye y’agaciro, ubundi bakavuga ko ngo ari ruto, rushaka kwaguka.

Yavuze ko ikibabaje ari ukuba bashinja u Rwanda ibi binyoma, ariko bakirengagiza ikibazo nyirizina gihari cy’umutwe wa FDRL wanabaye imbarutso y’ibibazo byose bihari ubu.

Yavuze kandi ko uyu mutwe ari na wo ntandaro y’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka MONUSCO, zimaze imyaka myinshi ariko icyazijyanye kitarakozwe.

Yavuze ko gutsindwa k’uyu Muryango, biburirwa igisobanuro ubundi wagakwiye kubazwa inshingano, ahubwo ibibazo bikegekwa ku Rwanda nk’Igihugu gito bashaka gufata nk’intsina ngufi.

Yavuze ko inshuro nyinshi yagiye ahura n’abayobozi banyuranye barimo ba Ambasaderi, nk’Abaminisitiri, ariko iyo bavuga kuri iki kibazo, abenshi bamubaza niba “hari interahamwe [FDLR] zingahe muri Congo.”

Bashaka kugaragaza ko u Rwanda ruremereza iki kibazo, bamwe bakanabyerura ko abenshi bakuze bari mu myaka ya 90, ariko aho ubwabo baba bemeye ko bahari koko, ariko nubwo baba bakuze koko nk’uko babivuga birengagiza ko ibyo batoje abana babo by’iyo ngengabitekerezo mbi ya Jenoside, ari byo bibi, kuko birangira na bo bagiye kuba abarwanyi muri uwo mutwe.

Ati “Igisubizo cyoroshye mbaha rimwe na rimwe, ni ukubera iki mutabibaza inagbo za UN mwahsyize hariya?, mwohereje ziriya ngabo kugira ngo zigikemure, ni zo mwagakwiye kubibaza.”

Nanone kandi ikibazo y’uyu mutwe kiyongeraho imvugo zibiba urwango, zihora zivugwa n’abayobozi ba DRC ku isonga hakaza Perezida Tshisekedi, uvuga imvugo zuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside no gutera u Rwanda.

Ubundi akabaza abo bantu ati “Ni gute ibyo byo wabibara, Perezida wa kiriya Gihugu cya Congo, cyangwa abamufasha, abakuriye inzego zinyuranye bivugira ku karubanda ibya Jenoside, bakavuga ko bazatera u Rwanda, bakavuga ko ibintu bitandukanye bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyo byo wabibara gute mu mibare? Murambaza umubare w’izo mbwirwaruhame?”

Avuga ko nubwo ababa bavuga izo mvugo baba ari bacye, ariko zumvwa n’amamiliyoni y’abantu benshi, ari na bo bavamo abajya muri iyo mitwe igambiriye kugirira nabi u Rwanda.

Ati “Abandi bakaza bakavuga ngo ‘u Rwanda ariko ni igihugu gikomeye cyane, aho ho sinumva n’ibyo baba bashatse kuvuga, ni Igihugu gikomeye mu buhe buryo? Kwiyicarira bagaterera agati mu ryinyo? Ese ni ko mubigenza mu Bihugu byanyu? Nakwifuje kuba igihangange, ubundi ibi bibazo bimpangayikishije nkabasha kubikemura igihe cyose bibaye ngombwa, ariko ntabwo ndicyo kubera wowe.”

Perezida Kagame yavuze ko ayo mahanga hari ibyo afashamo u Rwanda mu gukemura ibibazo, ariko kandi akanarufasha mu kurema ibindi bibazo.

Ati “Rimwe na rimwe hari igihe utangira kunigwa n’ijambo kubera ibi byose. Ariko aho kugira nzanigwe n’ijambo nzanigwa n’uwo ndibwiye, ndakwira nti ‘jya mu kuzimu’. Ntushobora kunzanira ibibazo, ngo nanone uze ubinyegekeho, warangiza ukantere ubwoba, ntibishoboka?”

Ntabwo mbizi- Igisubizo yigeze guha umunyamakuru

Perezida Kagame yavuze ko kandi ko ikibabaje ari uko Perezdia Tshisekedi wirirwa agaraguza agati Abanyekongo, ntabibazwe ahubwo amahanga akaza ari we abwira ngo agire uruhare mu gukemura ibyo bibazo.

Yavuze ko nta na rimwe abatangije ibibazo bigeze babitungwaho agatoki, ariko bakirirwa babyegeka ku Rwanda.

Nta gihe kandi u Rwanda rutagaragaje uburyo ibi bibazo byakemuka, abantu bakabitera umugongo, bakihitiramo inzira zabo, ariko bikarangira nta musaruro zitanze.

Yavuze ko iyo u Rwanda ruza kuba koko rwiba amabuye y’agaciro muri Congo, rutari kuba rumeze uko rumeze uku.

Ati “Iyo tuza kuba turi muri congo dukurayo amabuye y’agaciro, twari kuba turi abakire inshuro 100 uko turi uyu munsi.”

Yavuze ko abantu babwiwe kenshi ko u Rwanda rutigeze rujya muri Congo, ariko bavuniye ibiti mu matwi bakanga kubyumva, na rwo rukabagaragariza ko rwashyizeho ingamba zo kwirinda ibibazo byaturuka muri Congo.

Ati “Igisubizo cyanjye, niba umbaza ko turi muri Congo, wabanje kwibaza wowe ubwawe impamvu u Rwanda rukwiye kuba muri Congo, ibyo byagakwiye gutuma ubona igisubizo utiriwe umbaza.”

Yavuze ko nta mpamvu n’imwe u Rwanda rwajya muri Congo, uretse kuba gusa ahubwo rushyiraho ingamba zo kwirinda ko hari ibyarubangamira biturutse muri kiriya Gihugu kandi bimaze imyaka irenga 30 ariko byarirengagijwe.

Umukuru w’Igihugu kandi yagarutse ku byo Guverinoma y’u Rwanda iherutse kuvuga ko hari uburyo ikorana na AFC/M23, hakagira ababyuriraho bakavuga ko noneho u Rwanda rwemeye ko ruri muri Congo, ariko ko ibyo bavugaga bidafite ishingiro.

Yavuze ko abashaka kwitwaza ibyo baba bashaka guhita begeka ku Rwanda ibibazo byose bya Congo, ko ari rwo nyirabayazana, ariko byose baba birengagije ukuri.

Yavuze ko hari umunyamakuru wa CNN wigeze kubimubaza ko u Rwanda ruri muri Congo akabimubaza inshuro nyinshi, akamusubiza agira ati “Ntabwo mbizi”, kuko ari cyo gisubizo cyari kimubangukiye kubera inshuro nyinshi yabitanzeho umurongo ariko abantu ntibabyumve.

Ati “Mu by’ukuri ubundi ni igisubizo atari akwiye guhabwa, ariko nanone ni igisubizo kidashobora kunjyana mu nkiko. Ni gute washinja umuntu ibyo atazi bishobora kukugora.”

Perezida Kagame avuga ko abavuga biriya byose baba birengagije ikibazo nyakuri, ariko ko bakwiye guhagarika guhora begeka ku Rwanda imitwaro itari iyarwo.

Ati “Twe dufite ibibazo byinshi tugomba kwikemurira, Congo na yo igomba kwikemurira ibyayo, ntigomba kutwikoreza umutwaro wabo ku Rwanda, ntabwo tuzikorera umutwaro wacu ngo tunikorera n’uwa Congo.”

Muri iyo mitwaro u Rwanda rugomba kwikorera, harimo kurinda abaturage barwo, kandi ko ibi byo ntagishobora gutuma rubigendamo gacye cyangwa rutezuka kuri iyi ntego habe na rimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Ubundi Abanyarwanda n’Abarundi batwitaga impanga- Perezida Kagame yagarutse ku mahitamo mabi u Burundi bwakoze

Related Posts

by radiotv10
05/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yongeye kugaruka ku bibazo byo mu karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko ibyarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

REB yemeje ko igihano giherutse guhabwa umunyeshuri wiga i Rulindo n’ikosa yagiherewe bidahwanye

REB yemeje ko igihano giherutse guhabwa umunyeshuri wiga i Rulindo n’ikosa yagiherewe bidahwanye

by radiotv10
05/02/2026
0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB, bwavuze ko umunyeshuri wigaga mu Ishuri ryisumbuye ryigamo abakobwa ryo mu Murenge wa Rusiga mu...

Min.Nduhungirehe yagiriye inama Abanyekongo b’Abanyamulenge bigaragaje muri America nk’abashyigikiye ubutegetsi bwa DRC

Min.Nduhungirehe yagiriye inama Abanyekongo b’Abanyamulenge bigaragaje muri America nk’abashyigikiye ubutegetsi bwa DRC

by radiotv10
05/02/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiriye inama Abanyekongo b'Abanyamulenge bahuriye na Patrick Muyaya-Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC i...

Hari abatangiriye nk’aho turi cyangwa nyuma yaho-Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko baremwe nk’abo bafatiraho ingero

Hari abatangiriye nk’aho turi cyangwa nyuma yaho-Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko baremwe nk’abo bafatiraho ingero

by radiotv10
05/02/2026
0

Perezida Paul Kagame avuga ko Abanyarwanda bakwiye guhora bumva ko kubaho neza nk’uko benshi ku Isi babayeho ari intego ihoraho,...

Umukwabu wo gushakisha abanyarugomo n’abajura wasize hafashwe abarenga 10 barimo abana bataye ishuri

Umukwabu wo gushakisha abanyarugomo n’abajura wasize hafashwe abarenga 10 barimo abana bataye ishuri

by radiotv10
05/02/2026
0

Umukwabu wo gushaka abakekwaho ibikorwa by’urugomo n’ubujura wakozwe mu isantere y’ubucuruzi ya Kinini mu Kagari ka Rwesera mu Murenge wa...

IZIHERUKA

Perezida yavuze ku gisubizo yigeze guha umunyamakuru wari umubagije kenshi niba u Rwanda ruri muri Congo
MU RWANDA

Perezida yavuze ku gisubizo yigeze guha umunyamakuru wari umubagije kenshi niba u Rwanda ruri muri Congo

by radiotv10
05/02/2026
0

Ubundi Abanyarwanda n’Abarundi batwitaga impanga- Perezida Kagame yagarutse ku mahitamo mabi u Burundi bwakoze

Ubundi Abanyarwanda n’Abarundi batwitaga impanga- Perezida Kagame yagarutse ku mahitamo mabi u Burundi bwakoze

05/02/2026
REB yemeje ko igihano giherutse guhabwa umunyeshuri wiga i Rulindo n’ikosa yagiherewe bidahwanye

REB yemeje ko igihano giherutse guhabwa umunyeshuri wiga i Rulindo n’ikosa yagiherewe bidahwanye

05/02/2026
Min.Nduhungirehe yagiriye inama Abanyekongo b’Abanyamulenge bigaragaje muri America nk’abashyigikiye ubutegetsi bwa DRC

Min.Nduhungirehe yagiriye inama Abanyekongo b’Abanyamulenge bigaragaje muri America nk’abashyigikiye ubutegetsi bwa DRC

05/02/2026
Hari abatangiriye nk’aho turi cyangwa nyuma yaho-Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko baremwe nk’abo bafatiraho ingero

Hari abatangiriye nk’aho turi cyangwa nyuma yaho-Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko baremwe nk’abo bafatiraho ingero

05/02/2026
Umukwabu wo gushakisha abanyarugomo n’abajura wasize hafashwe abarenga 10 barimo abana bataye ishuri

Umukwabu wo gushakisha abanyarugomo n’abajura wasize hafashwe abarenga 10 barimo abana bataye ishuri

05/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida yavuze ku gisubizo yigeze guha umunyamakuru wari umubagije kenshi niba u Rwanda ruri muri Congo

Ubundi Abanyarwanda n’Abarundi batwitaga impanga- Perezida Kagame yagarutse ku mahitamo mabi u Burundi bwakoze

REB yemeje ko igihano giherutse guhabwa umunyeshuri wiga i Rulindo n’ikosa yagiherewe bidahwanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.