• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubundi Abanyarwanda n’Abarundi batwitaga impanga- Perezida Kagame yagarutse ku mahitamo mabi u Burundi bwakoze

radiotv10by radiotv10
05/02/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubundi Abanyarwanda n’Abarundi batwitaga impanga- Perezida Kagame yagarutse ku mahitamo mabi u Burundi bwakoze
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yongeye kugaruka ku bibazo byo mu karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko ibyarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko n’u Burundi bwahoze ari umuvandimwe w’u Rwanda, bukaza guhitamo gufatanya na kiriya Gihugu cyo mu burengerazuba bwarwo, mu migambi mibi.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yavugaga ku ishusho y’u Rwanda mu karere, n’ibibazo byarwo n’Abanyarwanda.

Yavuze ku hari ibibazo byugarije u Rwanda nk’Igihugu, avuga ko hari ibyo ubundi iki Gihugu gikwiye kwishakira ibisubizo, ariko hakaba n’ibindi giterwa n’abandi.

Yagarutse ku mateka y’u Rwanda, avuga ko bimwe mu bibazo byarugwiwiriye biturutse hanze, bityo ko nta mpamvu yo kudashaka umuti w’ibyo bibazo biri mu bushobozi bwacyo.

Yagerageje kubigereranya, avuga ko 50% ari ibizo ubundi by’Igihugu ubwacyo indi 50% bikaba ibiyuruka hanze giterwa n’abandi bifuza ko Abanyarwanda babaho uko babyifuza.

Ati “Ariko ibituruka hanze byo, biranakaze kurushaho, kugira ngo mwemere ko mwabaho kubera abandi, dukwiye kubigira icyaha, ntabwo twaremwe n’abantu abo ari bo bose, ntabo. Ntitaye ku buhanganye waba ufite, ntitaye ku bukire waba ufite, ntitaye ku ntego runaka waba ufite, twebwe nk’igihugu gito nk’u Rwanda, tugomba guhagurukira tugahangana na byo.”

Yavuze ko muri aya mateka, u Rwanda rufite umwihariko ku Isi yose, bikaze mu buryo bwabyo, ariko hakiyongeraho n’ibibazo ruterwa n’abandi.

 

Abanyarwanda n’Abarundi batwitaga impanga

Perezida Kagame yagarutse ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rimwe na rimwe bikazamo n’u Burundi na bwo bwahisemo umurongo mubi nyamara ubundi ari Igihugu gisangiye byinshi n’u Rwanda.

Ati “Ubundi Abanyarwanda n’Abarundi babita ko ari impanga, ariko Abarundi bo bahisemo ngo kuvuga ngo ‘No, ntabwo tugishaka kuba impanga namwe, turashaka kuba impanga n’Abanyekongo’.”

Avuga ko ibi ubwabyo ntakibazo kirimo kuko “niba umuntu afite guhitamo uwo avukana na we cyangwa uwo abana na we impanga ibyo ntacyo nabikorera njyewe, urabyemera”, ariko ko ikibazo kizira ku kuba byarajemo politiki mbi, yo “kwiyanga no kwanga abandi, ibyo bakabihuriraho.”

Yavuze kandi ko abayobozi b’ibyo Bihugu, ubwabo babyivugira bakagaragaza bafitiye imigambi mibisha ku Rwanda ko bashaka kurutera bagakuraho ubutegetsi buriho, bitwaje intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, ariko bakirengagiza umuzi wazo ko ntaho uhuriye n’u Rwanda.

Ati “Iyi ntambara yo muri Congo mureba, ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, ntabwo yaturutse mu Rwanda […] iyi ntambara yaturutse ahandi ntabwo yaturutse mu Rwanda. Aho handi sinirirwa mpasubiramo, narahavuze. Yaturutse kuri Congo ariko ituruka n’ahandi uko babigenje hagati yabo ibyo ntabwo bindeba.”

Yavuze ko ikibazo u Rwanda rufite muri Congo, “kijyanye n’Intarahamwe ziri hariya, na politiki, n’ingengabitekerezo ishingiye kuri Jenoside, kandi bagahora iteka batunga urutoki u Rwnada ngo ‘turaje tubagenze nk’uko twabagenje ubushize’.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi migambi mibisha yose, ituma u Rwanda rushyiraho ingamba zo kwirinda no kurinda abarutuye kuko ari yo ntego rushyira imbere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + nine =

Previous Post

Min.Nduhungirehe yagiriye inama Abanyekongo b’Abanyamulenge bigaragaje muri America nk’abashyigikiye ubutegetsi bwa DRC

Next Post

Perezida yavuze ku gisubizo yigeze guha umunyamakuru wari umubagije kenshi niba u Rwanda ruri muri Congo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Perezida yavuze ku gisubizo yigeze guha umunyamakuru wari umubagije kenshi niba u Rwanda ruri muri Congo

Perezida yavuze ku gisubizo yigeze guha umunyamakuru wari umubagije kenshi niba u Rwanda ruri muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.