Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi babashinja, birimo umusaraba n’amazirantoki.
Aba bagore bo mu Mudugudu wa Ruhita mu Kagari ka Nyagashanga mu Murenge wa Karangazi, bafashwe nyuma yuko abatuye muri aka gace bamaze iminsi bataka kurogerwa.
Ni nyuma yuko kandi hari inzu y’umuturage isizweho amazirantoki n’umwe muri abo bagore, aho abaturage bakeka ko n’ubundi yari aroze nyiri iyo nzu yasizweho amazirantoki.
Umwe muri aba bagore yasanganywe ibyo bakeka ko yakoreshaga mu bikorwa bye byo kuroga, birimo umusaraba ukoze mu giti, amazirantoki, ingata n’ibyatsi bitazwi ubwoko bwacyo.
Abaturanyi babo, bavuga ko bari basanzwe bakeka amarozi kuri aba bagore, kuko hari abantu bigaragara ko baroze, barimo umugore wari utwite uherutse kujya kwa muganga, bamusuzuma bagasanga nta mwana uri mu nda.
Umwe muri aba baturage yabwiye ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, ati “Hamaze iminsi hano habera ibintu bitandukanye by’uburozi tugakeka bariya bagore rero twari twarabuze gihamya. Hari umugore wari utwite wari inshuti y’umwe muri bo, yagiye kwa muganga inda basanga ntayo.”
Uyu muturage kandi avuga ko hari umusore wanze gushaka kandi afite imyaka 40 y’amavuko, bagakeka ko na we yazinzwe n’aba bagore bakekaho uburozi,
Nyuma yuko abaturage bafashe aba bagore hirya y’ejo hashize tariki 31 Gicurasi 2026, bahise babashyikiriza Irondo, na ryo ribajyana ku Kagari, nyuma kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena bakaba bashyikirijwe Polisi, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karangazi.
Amakuru y’ifatwa ry’aba bagore yanemejwe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, wavuze ko umwe muri aba bagore, yafatiwe mu cyuho ari gusiga amazirantoki ku nzu y’umuturage, mu gihe undi bari kumwe, yahise yirukanka, bakaza kumufatira iwe.
Yagize ati “Numvise ko abaturage babanje gufata umuturage umwe bakeka ko abaroga, basanze inzu imwe yashyizweho amazirantoki undi ariruka bajya iwe bamusangayo baramufata bose bahita babashyikiriza irondo.”
Uyu muyobozi avuga ko kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahise rwinjira muri iki kibazo, rukaba ruri gukora iperereza ritegerejwemo ukuri kuri ibi abaturage bashinja abaturanyi babo.
RADIOTV10





