Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, ku munsi we wa nyuma w’uruzinduko yagiriye mu Rwanda, yasuye ibikorwa binyuranye mu Mujyi wa Kigali birimo umushinga wo kwagura Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, na Pariki ya Nyandungu.
Ni ibikorwa yasuye kuri iki Cyumweru tariki 26 Nyakanga 2026, ari na wo munsi we wa nyuma w’uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda kuva ku wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga.
Yasuye umushinga wo kwagura Ibitaro bya King Faisal, aho yasobanuriwe umusaruro uzava mu kwagura inyubako z’ibi bitaro, asobanurirwa ko zizajya zibasha gucumbikira abarwayi 400, aho kuba 200 nk’uko ari bo byacumbikiraga.
Mu mushinga wo kwagura ibi Bitaro kandi, bizaba bifite icyumba cy’ubutabazi bw’ibanze, ibyumba bivurirwamo abanyacubahiro cyangwa VVIP, ndetse n’aho indege zizajya zishobora kugwa.
Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa na Shelter Group Africa, ikomeje kugira uruhare runini mu ishami ry’ubwubatsi rikura vuba mu Rwanda, ritanga iterambere rikomeye rishyigikira icyerekezo cy’ubukungu bw’igihe kirekire n’intego z’ibikorwa remezo.
General Muhoozi Kainerugaba yanasuye ahantu ho kwidagadurira, harimo na Pariki ya Nyandungu, izwiho kubungabunga urusobe rw’ibidukikije (Nyandungu Eco-Park).
Yanasuye inyubako ya Parklane Estate, igizwe n’inzu zigezweho zo guturamo ziherereye mu gace ka Gacuriro mu mu Mujyi wa Kigali. Uyu mushinga wanatanzwe na wo wagezweho bigizwemo uruhare na Shelter Group Africa.
Ibi bikorwa kandi yabisuye ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Sam Dusengiyumva wamusobanuriraga ibijyanye n’iyi mishinga n’ibi bikorwa n’akamaro yitezweho mu gukomeza guhindura imibereho n’iterambere by’Abanyarwanda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, wagiriye uruzinduko mu Rwanda kuva ku wa Gatandatu, yanahuye na Perezida Paul Kagame akunze kwita “My uncle”, bagirana ibiganiro byibanze ku ngingo zinyuranye zirimo umutekano n’ituze mu karere.



RADIOTV10