Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika mu gukumira no kurandura ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, yaba ibisembuye n’ibidasembuye, kuko bishobora guteza ibibazo by’umutekano muke ndetse n’ingaruka ku buzima bw’ababinywa.
Ubu bukangurambaga buje nyuma y’uko abaturage bo muri uyu murenge bagaje impungenge babona ziterwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, bavuga ko bigaragara muri uyu murenge ndetse kikanagira uruhare mu guteza urugomo, ubujura n’umutekano muke mu bice bitandukanye by’uyu murenge.
Bamwe mu baturage bavuga ko mu minsi yashize izi nzoga zakundaga gukorerwa no kugurishirizwa mu mashyamba ndetse no mu bice byihishe, ariko ko kubera ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage, ikibazo cyatangiye kugabanuka nubwo kitaracika burundu.
Nyiramana Jeanne, umwe mu baturage bo mu Kagari ka Rwanza, yavuze ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byari ikibazo gikomeye cyabangamiraga umutekano w’abaturage.
Yagize ati: “Inzoga zitujuje ubuziranenge zari ikibazo gikomeye cyari kiduhangayikishije kuko abazinywaga bamaraga kuzinywa bakiyenza ku muntu wese bahuye bakamukubita. Hari n’abarangwaga n’ubujura kugira ngo babone amafaranga yo kugura izo nzoga.”
Undi muturage witwa Mureramanzi yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kugabanya izi nzoga, hakiri bamwe bazikora rwihishwa.
Ati: “Inzoga zitujuje ubuziranenge zigenda zigabanuka. Abake bagisigaye baba bihishahisha, ariko dufite ikizere ko zizacika burundu.”
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage, bo mu murenge wa Save mu kagali ka Rwanza,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bidakwiye gusigirwa inzego z’umutekano gusa, ahubwo ko ari inshingano za buri muturage.
Yasobanuye ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge birimo ibyakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yaba ibisembuye n’ibidasembuye, kandi ko bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.
Yagize ati: “Turasaba abaturage ko gukumira no kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari inshingano zabo ku bufatanye n’izindi nzego. Abaturage birinde gukora, gucuruza no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko ababifatirwamo amategeko arabahana.”
Polisi ikomeza isaba abaturage gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho gukora cyangwa gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kugira ngo hafatwe ingamba zo kubikumira mbere y’uko bigira ingaruka ku buzima n’umutekano by’abaturage.
Umuyobozi w’Umurenge wa Save, Murenzi Augustin, yavuze ko ubufatanye buri hagati y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Polisi n’abaturage bwatumye ikibazo kigenda kigabanuka ugereranyije n’ibihe byashize.
Yagize ati: “Ku bufatanye na Polisi n’izindi nzego, twashyize imbaraga mu gukurikirana ahakorerwaga izi nzoga ku buryo henshi zagiye zicika. Ubu turi mu bukangurambaga bugamije kurebera hamwe icyatuma n’abaturage bake basigaye bazicuruza babireka burundu.”
Ubuyobozi bw’umurenge na Polisi y’u Rwanda bishimangira ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego zibegereye ari bwo buryo bwiza bwo kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gukomeza kubungabunga umutekano n’ubuzima by’abaturage.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10





