Polisi ya Uganda yatangaje ko yatangiye gukora iperereza ku rupfu rwa Robert Kabera wamenyekanye nka Segeant Robert w’imyaka 50 wahoze mu ngabo z’u Rwanda, wagaragaye umurambo we waciwe umutwe, mu gace ka Mpigi.
Mu itangazo ryayo, Polisi ya Uganda yavuze ko ku wa Gatandatu, tariki 17 Ukwakira 2026, yakiriye amakuru y’ubwicanyi bwakozwe hakoreshejwe igikoresho gityaye muri ako gace.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, ACP Kituuma Rusoke, mu itangazo yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukwakira 2026, yemeje aya makuru, avuga ko uwishwe yamenyekanye nka Robert Kabeera, wari ufite imyaka 50.
Yagize ati “Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, Polisi yo muri Mpigi yakiriye amakuru y’ubwicanyi bwakozwe hakoreshejwe igikoresho gityaye. Uwishwe yamenyekanye nka Bwana Robert Kabeera, ufite imyaka 50, wari waciwe umutwe.”
ACP Rusoke yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro mu Mujyi wa Kampala, ku bitaro bya Mulago, mu gihe iperereza ku cyateye ubwo bwicanyi ryatangiye.
Yagize ati “Umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’abitabye Imana bw’Umujyi wa Kampala i Mulago, mu gihe hatangiye iperereza rigamije kumenya uko ibyabaye byagenze.”
Kugeza ubu, Polisi ya Uganda ntiratangaza icyaba cyateye ubwo bwicanyi cyangwa niba hari abakekwaho kubugiramo uruhare bamaze gutabwa muri yombi.
Robert Kabeera azwi kandi ku izina rya ‘Sgt Robert’, yahoze mu Ngabo z’u Rwanda, akaba yari amaze imyaka itandatu aba muri Uganda, aho yari yagiyeyo mu kwezi k’Ugushyingo 2020.
RADIOTV10