Abantu icyenda (9) bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa kuyonona kubera guhisha plaque za moto bagira ngo camera zitabandikira.
Aba bantu icyenda berekanywe kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021 ndetse na moto 11 ziriho plaque zahishwe zirimo n’izitagaragaza umubare n’umwe kubera gusiba irangi riba ryanditse imibare.
Muri izi moto kandi harimo izasibwe imibare yariho mbere bakandika izindi bihimbiye kugira ngo camera zifata ibinyabiziga byarengeje umuvuduko nifotora iki kinyabiziga ntikibone muri system.
Umwe muri aba bafashwe witwa Vuganeza Emmanuel ni nyiri moto wavuze ko atari azi ko ikinyabiziga cye cyasibwe imibare yo kuri plaque.
Avuga ko uwo yari yahaye moto bamufashe kuko yari yibagiwe ibyangombwa akaza kumuhamagara ngo abizane.
Ati “Mbigejeje Kacyiru barambwira ngo nimero iranga ikinyabiziga mwarayisibye. Ntabwo nari nzi ko umumotari yayisibye. Narahageze babinyeretse mbona ni byo ni uko ntajyaga mbyitaho nkeka ko ari ugucuyuka cyangwa kwa kundi bazihanagura igasibama.”
SSP Irere René, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko aba basibye plaque z’ibinyabiziga atari ugutinya kwandikirwa na Camera gusa ahubwo ko hari ikindi kibyihishe inyuma kuko ibi binyabiziga bidafite umwenda ukabije.
Ati “Bigaragaza ko hari izindi gahunda baba barimo, baba bagamije gutwara ibiyobyabwenge, hari n’abashikuza abakobwa amasakoshi na telefoni.”
Akomeza agira ati “Baba bafite ibindi byaha bagendereye gukora kurusha uko bafatwa na camera.”
Aba bantu bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa kuyonona giteganywa n’ingingo ya 276 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya igihano gishobora kugeza ku myaka itanu y’igifungo.
RADIOTV10