Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon yisubiyeho ku byo yari yiyemeje nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cyafashwe inatangaza impamvu yabikoze

radiotv10by radiotv10
21/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon yisubiyeho ku byo yari yiyemeje nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cyafashwe inatangaza impamvu yabikoze
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe izakina umukino usubukuye uzayihuza na Mukura VS wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yuko hafashwe icyemezo ko ugomba gusubukurwa, ariko ntibinyure iyi kipe yo yifuzaga ko iyo byari byahuye, iterwa mpaga.

Uyu mukino wagombaga kuba tariki 17 Mata 2025, wahagaze ugeze ku munota wa 27’ kubera ikibazo cyo kuzima kw’amatara, bigakurikirwa n’impaka, aho Rayon yasabaga ko Mukura yari yawakiriye iterwa mpaga, ivuga ko byatewe n’uburangare bwayo.

Ni mu gihe icyemezo cyatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nyuma yuko Komisiyo y’Amarushanwa isuzumye iby’iki kibazo, cyavugaga ko iyi komisiyo “isanga nta burangare bwagaragaye ku ruhande rw’abari bateguye umukino, ahubwo ikibazo cyatewe n’impamvu yihariye, itunguranye kandi itari mu bushobozi bwabo bwo kuyirinda, izwi nka cas de force majeure.”

Icyemezo cya FERWAFA cyavuze ko “Komisiyo ishingiye ku ngingo ya 38, igika cya 5 cy’amabwiriza agenga amarushanwa ya FERWAFA, yemeje ko Umukino uzasubukurwa uhereye ku munota warugezeho igihe wahagarikwaga, ukinwe ku wa 22 Mata 2025 saa cyenda z’amanywa kuri Stade ya Huye.”

Nyuma y’iki cyemezo kitari cyanyuze ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwahise bukijuririra, ndetse bukavuga ko bwifuza ko Mukura VS iterwa mpaga, bitaba ibyo, iyi kipe ikava muri iki Gikombe cy’Amahoro.

Gusa mu ijoro ryacyeye kuri iki Cyumweru tariki 20 Mata 2025, ubuyobozi bw’iyi kipe, bwashyize hanze irindi tangazo, bumenyesha ko iyi kipe yemeye kuzitabira uyu mukino nubwo batanyuzwe n’icyemezo cyafashwe.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Rayon, Thadée Twagirayezu, rigira riti “Ni icyemezo kigaragaza akarengane gakomeye. Nubwo bimeze bityo, nk’ikipe iharanira amahoro igahagararira abafana bayo, twafashe icyemezo cyo kwitabira umukino wa 1/2 w’lgikombe cy’Amahoro tuzahuramo na Mukura VS, uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 22 Mata 2025.”

Ubuyobozi bwa Rayon bukomeza buvuga ko bwemeye ko iyi kipe izitabira uyu mukino “mu rwego rwo kubahiriza intego nyamukuru y’lgikombe cy’Amahoro: kwimakaza amahoro, binyuze mu mupira w’amaguru. Niyo ntego ya Association Rayon Sports, kandi tuzakomeza kuyiharanira.”

Rayon Sports kandi yaboneyeho kuvuga ko nubwo amategeko atubahirijwe, ariko yizeye ko amakosa nk’ariya atazasubira, ndetse inasaba FERWAFA kutica nkana amategeko, ahubwo ikaba intangarugero mu kuyubahiriza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 8 =

Previous Post

Kayonza: Abarokotse bavuze icyo bifuza ko kitakorerwa ahabereye ubugome ndengakamere

Next Post

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika agiye kugaragara mu wundi mwuga

Related Posts

Umutoza Muvunyi wasezerewe n’ikipe yatozaga yahise abona imugirira icyizere banafitanye amateka meza

Umutoza Muvunyi wasezerewe n’ikipe yatozaga yahise abona imugirira icyizere banafitanye amateka meza

by radiotv10
22/05/2025
0

Ikipe ya Vision FC yatandukanye n'uwari umutoza wayo Lomami Marcel, yahise imusimbuza Muvunyi Félix Fils na we uheruka gusezererwa na...

Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo

Ubutumwa APR BBC yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsindirwa imbere yabo

by radiotv10
21/05/2025
0

APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino Basketball Africa League ya Nile Conferece iri kubera i Kigali, yavuze ko...

Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

by radiotv10
20/05/2025
0

Nyuma yuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanzuye ko hazasubukurwa umukino wahuzaga Rayona Sports na Bugesera FC ugahagarara utarangiye...

Hamenyekanye igihe hafatirwa icyemezo ku mukino wahagaze utarangiye kubera imvururu zawubayemo

Hamenyekanye igihe hafatirwa icyemezo ku mukino wahagaze utarangiye kubera imvururu zawubayemo

by radiotv10
19/05/2025
0

Nyuma yuko umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC muri Shampiyona y’u Rwanda uhagaze utarangiye kubera ikibazo cy’umutekano...

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
16/05/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahagaritse Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari umutoza w’Abanyezamu, ndetse na Peter Otema wongerera ingufu Abakinnyi, habura...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika agiye kugaragara mu wundi mwuga

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika agiye kugaragara mu wundi mwuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.