Monday, September 9, 2024

RDF yatangaje amakuru ku ntandaro y’iyirukanwa ry’abasirikare barimo Abajenerali babiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwagize icyo buvuga ku iyirukanwa ry’abasirikare barimo uwari ufite ipeti rya Major General n’uw’irya Brigadier General, buvuga ko ubusanzwe Abofisiye birukanwa ku mpamvu zitandukanye zirimo imyitwarire idahwitse n’ibyaha, ku buryo hari n’abazakurikiranwa mu nkiko.

Itangazo ryirukana aba basirikare, ryasohotse mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023, rivuga ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF yirukanye Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda ndetse n’abandi basirikare bo ku rwego rwa Ofisiye.

Perezida wa Repubulika kandi yategetse ko hirukanwa abasirikare 116 bafite andi mapeti ndetse abandi 112 bakoraga mu buryo bw’amasezerano, asaba ko aseswa.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Igihe, yagarutse ku iyirukanwa ry’abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye, avuga ko ari ibisanzwe mu Ngabo kandi ko biterwa n’impamvu zinyuranye.

Yagize ati Kwirukanwa bibaho kubera impamvu zitandukanye, ariko ahanini ni ibyaha cyangwa imyitwarire y’umwofisiye cyangwa imyitwarire igayitse.

Brig Gen Rwivanga yavuze ko abakurikiranyweho ibyaha muri aba birukanywe, bazakurikiranwa n’inkiko zibifitiye ububasha.

Ati Ariko hari n’imyitwarire mibi itajyanye n’uko umusirikare akwiye kwifata, ariko nanone utajyana mu rukiko kubera impamvu zitandukanye.

Yanagarutse ku iseswa ry’amasezerano ry’abandi basirikare, byategetswe na Perezida Paul Kagame, avuga ko n’iki cyemezo na cyo gishingira ku mpamvu zitandukanye.

Yagize ati Hari igihe umusirikare avuga ko afite ibibazo bakaba bamuha ibijyana n’igihe yakoze.”

Itegeko riteganya ko umusirikare wo ku rwego rwa Su-Ofisiye n’umuto, iyo ahagaritswe ahabwa imperekeza ingana n’umushahara w’amezi 24 hagendewe ku ngano y’umushahara yari agezeho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts