Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ruhango: Ntibavuga rumwe ku kuba abakozi b’akarere bararaye mu biro banoza imihigo

radiotv10by radiotv10
22/06/2021
in MU RWANDA
0
Ruhango: Ntibavuga rumwe ku kuba abakozi b’akarere bararaye mu biro banoza imihigo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu karere ka Ruhango ntibavuga rumwe ku gikorwa cyavuzwe cyane mu bitangazamakuru mu cy’umweru gishize cyo kuba bamwe mu bakozi b’akarere ka Ruhango bararaye mu biro buzuza ibijyanye n’imihigo y’akarere kuko ibyo bakoraga byatinze kurangira.

Hari abavuga ko ari ubwitange ariko hakaba n’abavuga ko mu gihe bakabaye barabikoze ku manywa ubwo barangariye mu bindi bityo kubikora nijoro bakaba bari mu nyungu zabo.

Umuturage witwa Kalisa Alexandre utuye mu karere ka Ruhango yabwiye RadioTv10 ko abo bayobozi impamvu baba bakoze nijoro arI uko baba bafite ibindi bahugiyemo ku manywa bityo we akumva ko baraye mu biro zaba ari inyungu zabo bwite baba bakurikiye atari inyungu z’abaturage.

Naho Mugambira Protogène yagize ati” Bagizemo uburangare birumvikana ari ko nka twe bo mu nzego zo hasi umuyobozi nk’uwo ni iterambere aba adushakira”

Ku ikubitiro RadioTv10 yabajije Habarurema Valens umuyobozi w’akarere ka Ruhango niba koko abakozi akuriye bararaye mu kazi barajweyo no kwandikisha imihigo, maze mu butumwa bugufi asubiza ko ayo makuru ntayo azi.

N’ubwo meya wa Ruhango ahakana ayo makuru avuga ko  ntayo azi nyamara Mukangenzi Alphonsine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere yabwiye Umuseke ko  kuba abakozi barara mu kazi nta kidasanzwe kirimo kuko umukozi w’akarere akora amasaha ashaka. Gusa ntiyigeze ahakana ko aba bakozi bataraye mu karere bakora.

Bamwe mu bakozi bivugwa ko baraye mu kazi bakora barabyinubiye na cyane ko muri bo harimo n’ababyeyi bonsa kandi na mu gitondo ntibahawe umwanya wo kuruhuka kuko batashye saa cyenda z’amanywa.

Ni mugihe ITEKA RYA MINISITIRI RYO KU WA 09/06/2015 RIGENA AMASAHA Y’AKAZI MU CYUMWERU MU BUTEGETSI BWA LETA N’UBURYO YUBAHIRIZWA

Ingingo yaryo ya  3 ivuga ko  amasaha y’akazi ku munsi ku bakozi ba Leta ku munsi ari amasaha icyenda (9), akaba akorwa buri munsi, kuva ku wa mbere kugera ku wa gatanu.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 10 =

Previous Post

Aratabaza inshuti n’abagiraneza ko bamufasha mu buryo bw’ubushobozi bwo kuvuza umugore we umaze igihe kinini arwaye

Next Post

MUHANGA: Hari abahinzi bababajwe no kubura isoko ry’umusaruro w’imboga

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MUHANGA: Hari abahinzi bababajwe no kubura isoko ry’umusaruro w’imboga

MUHANGA: Hari abahinzi bababajwe no kubura isoko ry’umusaruro w’imboga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.