Friday, October 23, 2026
RW|EN
SIPORO

Rurangiranwa Cristiano Ronaldo yongeye kwandika andi mateka yihariye mu mupira w’amaguru ku Isi

Rurangiranwa Cristiano Ronaldo yongeye kwandika andi mateka yihariye mu mupira w’amaguru ku Isi

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo usanzwe ari rutahizamu w’ikipe ya Al-Nassr yo muri Saudi Arabia, yabaye umukinnyi wa mbere wujuje arenga miliyari ebyiri z’amadolari ya Amerika yakuye mu mupira w’amaguru , nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes magazine gisanzwe gitangaza amakuru ajyanye n’ubukungu.

Ronaldo yinjiye mubantu bake bakomeye mu mikino bageze ku rwego rwo kwinjiza amafaranga angana na miliyari nyinshi z’amadolari. Muri bo harimo Michael Jordan wamamaye muri Basketball na Vince McMahon uzwi cyane mu mikino njyarugamba yo kwidagadura ya WWE.

Uyu munya Portugal ibi abigezeho nyuma yo kongera amasezerano ndetse n’umushahara muri Al-Nassr, akaba yaranabonye amasoko yikubye inshuro 10 yo kwamamaza ibigo by’ubucuruzi n’ibigo mpuzamahanga bimwishyura kugira ngo amenyekanishe ibicuruzwa na serivisi byabyo.

Uretse amafaranga akura mu mupira w’amaguru n’ubucuruzi, Ronaldo ni umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ku isi. Afite abamukurikira barenga miliyari 1.05 ku mbuga zitandukanye, bikamugira umwe mu bakinnyi bafite uruhare rukomeye mu kwamamaza no kugera ku bafana hirya no hino ku isi.

Kugeza ubu, Ronaldo akomeje guhuza umwuga we w’umupira w’amaguru n’ibikorwa by’ubucuruzi, ibintu byamufashije kugera ku rwego rudasanzwe mu bijyanye n’amafaranga yinjijwe n’umukinnyi ukiri mu kibuga.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 6 =