Rurangiranwa Jimmy Gatete utaherukaga mu Rwanda yahasesekaye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe y’u Rwanda Amavubi, Gatete Jimmy, yasesekaye mu rw’imisozi igihumbi nyuma y’igihe kinini atahakandagiza ikirenge.

Jimmy Gatetet, umwe mu banyabigwi baconze ruhago mu Rwanda, agasigara mu mitwe y’Abanyarwanda batari bacye, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022.

Izindi Nkuru

Aje mu myiteguro y’igiko cy’Isi cy’abakanyujijeho (Veteran Club World Championship) aho kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 12 kugera tariki 14 Ukwakira, i Kigali mu Rwanda haba hateraniye ibihangange muri ruhago.

Jimmy Gatete uzaba ari kumwe na bagenzi be bafite amazina aremereye muri ruhago nka Patrick Mboma, Khalifou Fadiga wahoze ari kapiteni wa Senegal, Roger Millan na Anthony Baffoe, bazafungura ku mugararagaro imyiteguro y’iki gikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizabera mu Rwanda muri Nyakanga 2024.

Jimmy Gatete yasesekaye mu Rwanda

Aba bakinnyi kandi baje mu myiteguro y’iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, bazanahitamo Igihugu kizakira iritaha.

Jimmy Gatete utazibagirana mu ikipe y’Igihugu Amavubi, byumwihariko ku bitego yayitsindiye ubwo u Rwanda rwakinaga na Ghana na Uganda muri 2003 byanatumye rwitabira Igikombe cya Afurika rukaba rudaheruka kugikandagiramo kuva icyo gihe.

Uyu rutahizamu usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za America, kuva yasezera ruhago, ntiyakunze kugenderera u Rwanda ndetse ntakunze no kwigaragaza, gusa mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2021 yari yahuriye n’abakinnyi ba AS Kigali muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bajyaga gukina na Daring Club Motema Pembe mu mikino y’ijonjora rya CAF Champions League.

Icyo gihe kandi yanarebye imyitozo y’iyi kipe yo mu Rwanda, anagaragara yifotoranyije n’abakinnyi b’iyi kipe ndetse n’abatoza bahuje urugwiro bigaragara ko bari bakumburanye.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yakiriye Jimmy Gatete

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru