Umwongereza Lewis Hamilton, wegukanye Shampiyona y’Isi ya Formula 1 inshuro zirindwi, yatangaje ko yifuza gukomeza gusiganwa mu myaka iri imbere kugira ngo azabone uko yitabira irushanwa rya Grand Prix rizabera mu Rwanda, akaba ari inzozi amaze igihe yifuza kugeraho.
Hamilton yabitangaje kuri uyu wa Kane, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’isiganwa rya Grand Prix ryo muri Leta Zunze Ubumwe za America riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru. Yavuze ko ashyigikiye icyemezo cya Formula 1 cyo kongera gusubira muri Afurika.
Uyu mukinnyi w’amasiganwa y’imodoka ukinira ikipe ya Ferrari yavuze ko yishimiye icyemezo cyo kuba Formula 1 yarafashe icyemezo cyo gusubiza iri siganwa ku Mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka irenga 30 ritahakinirwa.
Afurika imaze imyaka isaga 30 idakiriye isiganwa rya Formula 1. Iheruka ni Grand Prix ya Afurika y’Epfo yabereye hafi ya Johannesburg mu 1993, igihe Hamilton yari afite imyaka umunani.
Hamilton, umaze imyaka myinshi asaba ko Formula 1 yagaruka muri Afurika, yavuze ko hari byinshi abantu batazi kuri uyu Mugabane, ashimangira ko n’uburezi bukwiye gufasha abantu kuwumenya neza.
Ati “Hari byinshi tutazi. Nakuriye mu Bwongereza, ariko ntibatwigishije ibintu byinshi kuri Afurika. Bikwiye kuba mu byo twigishwa.”
Yakomeje avuga ko ibibazo bimwe Afurika ifite bifitanye isano n’ingaruka z’ubukoloni n’uruhare ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byagiye bigira muri uyu Mugabane.
Yagize ati “Ibibazo byinshi bafite biracyaterwa n’ubukoloni n’uko Ibihugu by’u Burengerazuba byagiye bibyivangamo. Ariko iyo urebye abaturage, ubona ibitekerezo byinshi n’ibintu byinshi by’udushya biri gukoreshwa muri iki gihe. Ibigo bikomeye bifite ibirango bizwi ku Isi byakomotse muri Afurika, kandi uyu Mugabane ufite umutungo kamere mwinshi cyane.”
Hamilton yavuze ko yifuza ko ibihugu bya Afurika byarushaho gukorera hamwe, kuko abona ko ubumwe bwabyo bwabihesha imbaraga nyinshi.
Ati “Ndacyafite icyizere ko Afurika izunga ubumwe. Nzi ko hari abantu benshi batifuza ko ibyo bibaho, kuko Afurika yaba ifite imbaraga nyinshi iramutse ibigezeho, ariko ndacyabyizeye.”
Yongeyeho ko kuba Formula 1 igiye gusubira muri Afurika bitagomba gufatwa nko kwirengagiza ibibazo uyu mugabane ufite. Ahubwo yifuza ko byafasha abantu kurushaho gushaka amakuru no gusobanukirwa amateka ya Afurika n’ibiyibaho muri iki gihe.
Yiyemeje gukomeza gusiganwa kugira ngo azaze mu Rwanda
Hamilton yavuze kandi ko yifuza gukomeza gukina Formula 1 kugeza ageze mu myaka 40 cyangwa ayirengejeho, kugira ngo azabone uko yitabira isiganwa rizabera mu Rwanda guhera muri 2030.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, yari yicaranye na Kimi Antonelli, umusiganwa ukiri muto wo mu Butaliyani ukinira Mercedes kandi uri ku isonga muri Shampiyona y’uyu mwaka. Hamilton yamushimiye, agaragaza ko yifuza gukomeza guhatana na we mu myaka iri imbere.
Antonelli, ufite imyaka 20, yabwiye Hamilton ko agifite igihe gihagije cyo gukomeza gusiganwa, amusaba ko yazitabira nibura isiganwa rya mbere rizabera muri Afurika.
Hamilton na we yasubije agira ati “Yego, ngomba gukomeza guhatana no gukora ibishoboka kugira ngo nkomeze kugira ubuzima bwiza. Niba mu mwaka utaha nzaba nkiri gutanga umusaruro mwiza, tuzakomeza.”
Yongeyeho ko isiganwa rya Afurika ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma yifuza kutareka uyu mukino vuba, kuko amaze igihe kinini yifuza gusiganirwa ku Mugabane wa Afurika.
U Rwanda rwahawe amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira iri rushanwa, rikazabera ku kibuga kizubakwa i Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda.
RADIOTV10