Mu gihe hatangizwa igihembwe cy’ihinga ry’umuceri 2026B, bamwe mu bahinga umuceri mu kibaya cya bugararama muri Rusizi baragaragaza ko bifuza impinduka mu mitangire n’imiterere y’ifumbire y’amazi izwi nka CODA, abashinzwe gutanga iyi fumbire bakavuga ko batangiye kugerageza uburyo bwo kuyitera hakurikijwe ibyifuzo by’abahinzi.
Umwe mu bahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama witwa Alphonse Twagiramungu , yumvikanisha ko ifumbire ya CODA ubwayo atari mbi ahubwo ko uburyo iterwa binyuze muri koperative aribwo butera ibibazo rimwe na rimwe, we agasanga yajya ihabwa umuhinzi akaba ari we witerera.
Agira ati “Ubundi iyi fumbire ya CODA ni nziza ariko biba bibi iyo koperative yayiteresheje. Abo bashyiramo bayitera bayiduterera nabi cyane, yajya ihabwa umuhinzi akiterera”.
Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’umuceri Koproriki ikorera mu murenge wa Gikundamvura Oscar Hamenyimana avuga ko aho batangiye gukorsha iyi fumbire byahinduye bikanongera ireme n’umusaruro w’umuceri.
Ati “Twabanje kugereranya aho twayiteye n’aho tutayiteye tureba ibiro. Ibiro byavuye mu mirima twayiteyemo n’aho tutayiteye byaratandukanye. Iyo wateye coda ibiro biriyongera”.
Ku busabe bw’abahinzi buganisha ku kunoza imiterere y’iyi fumbire, Umuyobozi mukuru wa Dairwa ltd ifasha abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama kubona ifumbire ya CODA avuga ko hatangijwe igeregeza muri koperative imwe muri enye zihari bityo ko hazarebwa imigendekere yaryo bikanagezwa mu zindi.
Ati “Barasaba ko ifumbire yatererwa mu matsinda nibura itsinda rikiterera ngo kuko iyo bahaye isoko abantu baterera koperative hari igihe batera birukanka kuko bahemberwa ku buso bateye. Muri Koimunya twarabitangiye, rero tuzavugana n’ubuyobozi bw’izindi koperative tubereke uko igerageza ryagenze barebe “.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu kurushaho korohereza abahinzi hashyizweho uburyo bwo kubafasha mu gushyira ikoranabuhanga mu gutera ifumbire mu muceri.
Agira ati “Twebwe icyo dushaka ni icyakorohereza umuhinzi kikanazamura umusaruro, aho ubufasha bushoboka hose turabutanga. Nk’ibikoresho bakoresha ubu ni twe twabitanze, bakoreshaga nyonga nyonga tubaha iza moteri nyuma tubona ziri kubasaba essence nyinshi twanzura ko dushaka pompe za batiri bashobora gusharija kandi zifite imbaraga nk’iza moteri”
Ku buso buhingwaho umuceri mu kibaya cya Bugarama bugera kuri hegitari 1500, mu gihembwe kimwe cy’ihinga hakoreshwa litiro zigera ku 700 z’ifumbire ya Coda iterwa mu byiciro bitandukanye ku gihingwa cy’umuceri.



Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10









