Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Umukozi wa RIB akurikiranyweho gusambanyiriza umugore kuri Kasho amwizeza kuzamufunguza

radiotv10by radiotv10
26/11/2021
in MU RWANDA
0
Rusizi: Umukozi wa RIB akurikiranyweho gusambanyiriza umugore kuri Kasho amwizeza kuzamufunguza
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranye umugenzacyaha w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ukekwaho gusambanya inshuro nyinshi umugore wari ufungiye kuri Kasho ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi ubwo yamwizezaga ko azamufunguza akaza kumutera inda.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo usanzwe ari Umugenzacyaha kuri station ya RIB ya Kamembe, iyo yakoraga ijoro, yasohoraga muri kasho umugore akekwaho gusambanya wari uhafungiye ubundi akamujyana mu nzu ibikwamo ibikoresho akamusambanya.

Muri uko kumukoresha imibonano mpuzabitsina, yamwizezaga ko azamufunguza, ndetse yaje no kumutera inda.

Ubushinjacyaha buri kuburana n’uyu Mugenzacyaha, buvuga ko hari imvugo z’abatangabuhamya bari bafunganye n’umugore wasambanyijwe, babimushinja ndetse na raporo y’abahanga mu gupima ibimenyetso (Rwanda Forensic Laboratory) yagaragaje ko uregwa ari we se w’umwana wabyawe n’uwo mugore wahohotewe.

Mu iburanisha ryabaye kuri wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2021, bwagaragarije Urukiko ko  nta gushidikanya ibikorwa byakozwe n’uregwa bigize icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko kuba uwahohotewe yari afunze ari mu maboko ya RIB, umugenzacyaha akamutegeka gukorana na we imibonano mpuzabitsina ntayandi mahitamo yari afite bitewe n’ibibazo yari arimo.

Ubushinjacyaha bwatanze umwanzuro wabwo, busaba Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi guhamya ibyaha uyu mugenzacyaha, rukamuhanisha igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 5 =

Previous Post

Nujya kubyuka banza ubaze umugabo wawe niba ‘adashaka ibintu’-Inama ikomeje gushimwa na benshi

Next Post

Huye: Umugore akurikiranyweho gutwikisha umugabo we amazi yari agiye kwarikisha amuziza 700Frw

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Umugore akurikiranyweho gutwikisha umugabo we amazi yari agiye kwarikisha amuziza 700Frw

Huye: Umugore akurikiranyweho gutwikisha umugabo we amazi yari agiye kwarikisha amuziza 700Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.