SECOND DIVISION: Amakipe umunani azakina imikino ya ¼ yamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa kane tariki ya 30 Nzeri 2021 hasojwe imikino yo mu matsinda muri Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo.

Ni imikino yagombaga kwitabirwa n’amakipe 20 yagabanyijwe mu matsinda ane (A-D) arimo amakipe atanu gusa mbere gato y’uko amarushanwa atangira Ikipe ya Gasabo United yamenyesheje Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA ko yikuye mu irushanwa ry’uyu mwaka ibi byatumye mu itsinda A haba amakipe ane aho kuba atanu nko mu yandi matsinda.

Izindi Nkuru

Nyuma y’imikino yo mu matsinda amakipe abiri muri buri tsinda niyo yakomeje muri kimwe cya kane k’irangiza kizakinwa ku wa 3 Ukwakira 2021 no ku wa 06 Ukwakira 2021.

Umunsi wa nyuma w’imikino y’amatsinda wasize Amagju FC anyagiye Interforce FC ibitego 3-1 ku kibuga cya Kicukiro mu itsinda rya mbere (A), Nyanza FC inganya na Rugende FC igitego 1-1 mu gihe muri iri tsinda B, La Jeunesse yanganyije na Pepinieres FC igitego 1-1.

Mu itsinda rya gatatu, Vision JN yanyagiye United Stars binyuze muri mpaga (3-0), Vision FC yanyagute Esperence SC ibitego 3-0.

Mu itsinda rya kane (D), Kirehe FC yatsinze The Winners FC igitego 1-0 mu gihe Impeesa yatsinze Rwamagana City ibitego 3-1.

Muri rusange amakipe yakomeje mu itsinda A ni Amagaju FC na Heroes FC, mu itsinda B hakomeje Gicumbi FC na Rugende FC, mu itsinda C hakomeje Vision FC na Vision Jeunesse Nouvelle mu gihe mu itsinda D hakomeje Etoile de l’Est na Kirehe FC.

Amakipe azarenga muri iki kiciro niyo azakomeza muri kimwe cya kabiri k’irangiza ari nacyo kizagena amakipe abiri agomba kuzamuka muri Primus National League 2021-2022.

Uko amakipe azahura muri ¼ cy’irangiza:

Image

Amagaju FC vs Vision Jeunesse Nouvelle

Vision FC vs Heroes FC

Gicumbi FC vs Kirehe FC

Etoile de l’Est vs Rugende FC.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru