Senegal: Perezida yasubitse urugendo rukomeye kugira ngo yakire ikipe yegukanye CAN anashyiraho Konji y’ibyishimo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Macky Sall wa Senegal, yasubitse urugendo yari kugirira mu Birwa bya Comores kugira ngo abone uko yakira ikipe y’Igihugu cye yegukanye igikombe cya Afurika, anashyiraho uyu munsi tariki Indwi Gashyantare nk’umunsi w’ikiruhuko wo kwishimira iyi ntsinzi.

Ikipe ya Senegal yegukanye Igikombe cya Afurika cyaberaga muri Cameroon itsinze iya Misiri zabanje kugwa miswi mu minota 90’ y’umukino hakonferwaho indi 30’ na yo ikarangira binganya 0-0.

Izindi Nkuru

Hitabajwe Penaliti, Senegal yegukana iki Gikombe kuri Penaliti 4-3 zirimo iyatewe na Sadio Mane wari uyoboye aba basore ba Senegal.

Ni intsinzi yashimishije benshi barimo n’abandi Banyafurika benshi bari bashyigikiye Senegal ariko by’umwihariko Perezida Macky Sall uyobora Senegal wagaragaje ko yishimiye bidasanzwe iri shema ry’abahungu b’Igihugu cye.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Mack Sall yagize ati “Mbega umukino mbega ikipe, mwabikoze. Ni ibihe byiza by’umupira, ibihe byiza by’ubufatanye n’ishema ry’Igihugu…Mwakoze cyane Ntwari zacu.”

Television y’Igihugu muri Senegal yatangaje ko Perezida Macky Sall yasubitse uruzinduko yari kugirira mu Birwa bya Comores kuko agiye kubanza kwakira iyi kipe y’Igihugu cye.

Biteganyijwe ko Macky Sall yakira aba basore mu biro bye kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022.

Macky Sall kandi yashyizeho ko uyu munsi tariki 07 Gashyantare ari uw’ikiruhuko cyo kwishimira intsinzi y’Ikipe y’Igihugu cyabo.

Byari ibyishimo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru