Friday, October 16, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Serivisi zo gukuriramo inda ababyemererwa n’itegeko mu Rwanda zigiye kugezwa mu Gihugu hose

Serivisi zo gukuriramo inda ababyemererwa n’itegeko mu Rwanda zigiye kugezwa mu Gihugu hose

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko serivisi zo gukurirwamo inda ku bantu babyemererwa n’amategeko zigiye kwagurwa, zikagezwa mu bigo nderabuzima byo mu Gihugu hose, nyuma yuko gahunda y’igerageza ryazo yatangiriye mu Turere tune igaragaje umusaruro.

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe gahunda zo kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana mu mavuriro muri RBC, Dr Cyiza François Regis, yavuze ko umubare w’abagore n’abakobwa basaba izi serivisi ukomeje kwiyongera, bikaba bigaragaza ko hari impinduka mu buryo abantu bazitabiramo.

Yasobanuye ko mbere ya Kamena 2025, umubare w’abasaba gukurirwamo inda mu buryo bwemewe n’amategeko wari hagati ya 1.800 na 2.200 ku mwaka. Icyakora, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, uyu mubare wageze ku 3.200.

Ati: “Ubona ko imibare y’abahabwa iyo serivisi igenda yiyongera. Aho tugereranyije nko mu myaka itatu ishize, wasangaga abantu basaba serivisi yo gukurirwamo inda mu buryo bwemewe mu mavuriro bari hagati ya 1.800 na 2.200 ku mwaka.”

Yakomeje avuga ko imibare yo mu mwaka ushize yagaragaje izamuka rigera ku bantu hafi 1.000 ugereranyije n’abari basanzwe basaba izi serivisi.

Ati: “Turebye mu mwaka ushize tubona ko abantu batse serivisi yo gukurirwamo inda mu buryo bwemewe n’amategeko bageze kuri 3.200. Ni bwo wabonaga ko abantu 1.000 biyongereye ku bari basanzwe basaba iyo serivisi.”

Igerageza ryakorewe mu bigo nderabuzima 43

RBC yatangaje ko gahunda y’igerageza yo gutanga serivisi zo gukurirwamo inda mu bigo nderabuzima yamaze umwaka, ikorerwa mu bigo nderabuzima 43 byo mu turere twa Musanze, Karongi, Rwamagana na Ruhango.

Muri abo bantu 3.200 basabye serivisi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, abagera kuri 900 kugeza ku 1.000 baziherewe mu bigo nderabuzima byari muri iryo gerageza. Uwo mwaka watangiye muri Nyakanga 2025 urangira muri Kamena 2026.

Dr Cyiza yavuze ko ibyavuye muri iri gerageza byagaragaje ko serivisi zishobora gutangirwa mu bigo nderabuzima, bigatuma RBC iteganya kuzigera ku rwego rw’igihugu.

Ati: “Turi guteganya noneho kubijyana no mu gihugu hose.”

Uko serivisi zitangwa mu bigo nderabuzima

Muri iyi gahunda, umuntu ukeneye gukurirwamo inda yakirwa n’umuforomo cyangwa umubyaza wabihuguriwe. Uwo mukozi amuha ubufasha bwa mbere, akamusuzuma ndetse akanamufatira ibizamini bikenewe kugira ngo harebwe uko ubuzima bwe buhagaze.

Ibisubizo by’ibyo bizamini bishyirwa mu ikoranabuhanga, bigasuzumwa n’umuganga uri ku bitaro. Uwo muganga aganira n’umuforomo cyangwa umubyaza wakiriye uwo muntu, mbere y’uko hafatwa icyemezo ku itangwa rya serivisi.

Ubu buryo butuma abakozi bo mu bigo nderabuzima bagira uruhare mu kwakira no gusuzuma ababagana, mu gihe umuganga uri ku bitaro agira uruhare mu gusuzuma amakuru yatanzwe no gufatanya n’uwakiriye umurwayi gufata icyemezo gikwiye.

Kwagura izi serivisi bikaba biteganyijwe ko bizatuma abagore n’abakobwa bujuje ibisabwa n’amategeko babona ubufasha hafi y’aho batuye, aho kwishingikiriza gusa ku mavuriro cyangwa ibitaro biri kure yabo.

RBC ivuga ko umusaruro wavuye muri gahunda y’igerageza ari wo watumye hafatwa icyemezo cyo guteganya kuyigeza mu bigo nderabuzima byo mu gihugu hose. Nubwo bimeze bityo, amakuru yatangajwe ntiyagaragaza igihe nyacyo iyi gahunda izatangirira mu gihugu hose.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + one =