Shaddyboo i Burayi yatunguranye mu gitaramo yakoreyemo umuhanzi w’umunyabigwi ibyamukubaganyije mu bwonko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Shaddyboo ufite izina rikomeye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, ubu uri kubarizwa ku Mugabane w’u Burayi, yatunguranye mu gitaramo cyaririmbyemo umuhanzi Kidumu w’i Burundi, amukorakora ku mubiri, bitungura uyu muhanzi.

Ni mu gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi, cyari kitabiriwe n’abiganjemo Abanyarwanda n’Abarundi.

Izindi Nkuru

Ubwo uyu muhanzi w’ikirangirire mu karere Kidumu Kibido yari ari ku rubyiniro, Shaddyboo yamusanzeho, atangira kumubyinisha anamwambura ikote yari yambaye.

Mu mibyinire igezweho, aho umukobwa aba ari kubyina akorakora ku mugabo, ni ko Shaddyboo yabikoreye Kidumu, ageza aho amukuramo ikote.

Ibi byatumye umuhanzi Kidumu abwira Shaddyboo ko ibyo yamukoreraga byamuzongaga umubiri, ati “Erega Saddyboo yibagiwe ko ndi Padiri mukuru.”

Ni amagambo yakurikizwaga induru nyinshi y’abakunzi b’umuziki babaga bari kunyurwa n’urwenya rw’uyu muhanzi.

Kidumu yongeye gucecekesha abacurangaga agaragaza ikibuno cya Shaddyboo ko mbere “ntarakizwa narebaga iki gihimba cy’umubiri […] ngafatwa n’ibintu…”

Kidum ni umwe mu bahanga mu muziki ariko bihariye gutaramira abakunzi babo banabaganiriza, ku buryo uretse kuryoherwa n’umuziki mwiza aba aha abakunzi be, abagiye mu gitaramo cye banatahana akanyamuneza kubera ukuntu anyuzamo akabatera urwenya.

Byari ibicika

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru