Shira amatsiko: Ibirambuye ku ngendo za RwandAir Kigali-London n’ibiciro byazo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Mbere tariki indwi Ugushyingo 2022, ni undi munsi w’intambwe ishimishije yatewe na Sosiyete y’u Rwanda y’ingendo zo mu kirere, RwandAir yatangiriyeho gukora ingendo Kigali-London, London-Kigali, ntahandi indege inyuze. Hatangajwe ibiciro by’izi ngendo n’iminsi n’amasaha zizajya zikorerwa.

Indege ya RwandAir yahagurutse ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 06 Ugushyingo, igera i London mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022.

Izindi Nkuru

Ni rwo rugendo rwa mbere indege ya RwandAir yari ikoze rwerecyeza i London mu Bwongereza, ntahandi inyuze dore ko mu myaka itanu ishize, abajyaga i London bavuye i Kigali, babanzaga kunyura i Brussels mu Buboligi.

Izi ngendo za Kigali-London, London-Kigali, zizajya zikorwa inshuro enye mu cyumweru aho izituruka mu Bwongereza ku Kibuga cy’Indege cya Heathrow zizaba zikora urugendo rufite nimero WB711.

Indege izajya iva mu Bwongereza, izajya ihaguruka saa 20:30’ buri wa Mbere, buri wa Kabiri, buri wa Gatatu, buri wa Gatanu na buri Cyumweru, ikagera mu Rwanda saa 07:00’ z’igitondo cy’umunsi uzaba wakurikiye uwo indege yahagurukiyeho.

Naho ingendo ziva i Kigali, zizajya ziba zifite nimero WB711, aho indege izajya ihaguruka saa 23:35’ ku wa Kabiri, ku wa Kane, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, ikagera i London saa 06:20’ z’igitondo cy’umunsi ukurikira uwo indege yahagurukiyeho.

Naho ibiciro by’izi ngendo zizajya zikorwa n’indege nini ya Airbus A330, ni uguhera ku ma-Pounds 636 mu myanya y’ahasanzwe (Economy Class) ndetse n’ama-Pounds 2 299 mu myanya y’icyubahiro (Business Class). Ibi biciro kandi birimo imisoro n’ibindi byose.

Umuyobozi wa RwandAir mu Bwongereza, Simon Rickman yagize ati “Twishimiye urugendo rwa mbere ruza hano mu Bwongereza ku kibuga cy’indege cya Heathrow.”

Yakomeje agira ati “U Bwongereza ni isoko ry’ingenzi rya RwandAir, rero izi ngenzo zitagira ahandi zica, zizatuma abakiliya bacu barushaho kwishimira serivisi zacu kuko bazajya bakora urugendo rw’igihe gito.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi mu Kibuga cy’Indege cya Heathrow na we yagize ati “Twishimiye kubona RwandAir yagura ibikorwa aho yafunguye ku mugaragaro ingendo ziva zikanerecyeza i London n’i Kigali zinyuze ku Kibuga cy’Indege gikomeye cy’u Bwongereza cya Heathrow.”

Izi ngendo kandi zizorohereza Abanyafurika n’Abanyaburayi ndetse n’abaturuka mu bindi bice by’Isi berecyeza muri ibi byerecyezo, yaba abajya mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse no mu by’ubukerarugendo.

RwandAir kandi ivuga ko nkuko ikomeje kuba ubukombe mu gufata neza abakiliya bayo, abazajya bakora izi ngendo ziva zikanerekeza Kigali-London, bazajya bahabwa ifunguro ry’ijoro ndetse bakabasha no gukurikirana ibibaruhura mu mutwe.

Ikindi kandi umgenzi yemerewe kwitwaza ibikapu bibiri bifite ibiro 23 mu myanya isanzwe ya Economy Class ndetse n’ibikapu bitatu by’ibilo 23 mu myanya ya Business Class.

Indege ya RwandAir yerecyeza i London ivuye i Kigali yahagurutse mu ijoro ryo ku Cyumweru

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru