Wednesday, October 14, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Shira amatsiko ku mwihariko w’umuhanda uzakinirwamo isiganwa African Grand Prix rizanye ikirungo muri siporo y’u Rwanda

Shira amatsiko ku mwihariko w’umuhanda uzakinirwamo isiganwa African Grand Prix rizanye ikirungo muri siporo y’u Rwanda

Umuhanda wihariye ugiye kubakwa i Bugesera uzakinirwamo isiganwa ry’imodoka rya ‘Formula 1 African Grand Prix’, uzaba ufite amakona 17, n’inzira igororotse irenga ikilometero kimwe, ibintu bizatuma iri siganwa rirushaho gushimisha abakunzi baryo.

Alex Wurz, wahoze ari umushoferi wa Formula 1 akaba ari mu bashushanya uyu muhanda, yavuze ko mbere yo guhitamo Bugesera hari hagenzuwe ahantu hatandukanye, harimo n’igitekerezo cyo gukoresha imihanda isanzwe imodoka zisanzwe zigendamo.

Gusa nyuma yo gusura Bugesera, basanze imiterere y’aho hantu itanga amahirwe yo kubaka umuhanda wihariye wo gusiganirwamo, badakeneye guhindura cyane imiterere y’ubutaka.

Wurz yavuze ko imisozi ibiri n’ikiyaga kiri hagati yayo ari byo byatumye babona ko aho hantu habereye uyu mushinga, bitewe n’uko bishobora gutuma umuhanda ugira imiterere itandukanye n’iy’ahandi hasanzwe habera amasiganwa ya Formula 1.

Uyu muhanda uri gushushanywa ku bufatanye bw’ikigo Tilke Engineers and Architects cyo mu Budage, gihagarariwe muri uyu mushinga na Carsten Tilke, hamwe na WurzDesign cya Alex Wurz.

Tilke ni ikigo kizwi ku rwego mpuzamahanga mu gushushanya imihanda ikoreshwa mu masiganwa akomeye y’imodoka, kikaba cyaragize uruhare mu mishinga irimo umuhanda wa Sepang International Circuit wo muri Malaysia.

Umuhanda uzaba ufite amakona 17 n’inzira ndende igororotse

Igishushanyo mbonera cy’uyu muhanda kigaragaza ko uzaba ufite uburebure bw’ibilometero bitandatu (6) n’amakona 17, azasaba abashoferi gukoresha ubuhanga mu guhindura icyerekezo, kugabanya umuvuduko no kongera kwihuta.

Uzaba urimo ibice birebire kandi bigororotse bizafasha imodoka kugera ku muvuduko wo hejuru, ariko ukagira n’ahantu hazasaba abashoferi gufata feri cyane mbere yo gukata.

Kimwe mu bice byitezweho kuzana akanyamuneza mu isiganwa ni inzira igororotse izaba ifite uburebure burenga kilometero imwe. Nyuma yayo hazaba hari agace gasaba abashoferi kugabanya umuvuduko cyane kugira ngo bashobore gufata ikona neza.

Iyi miterere izatanga amahirwe yo kunyuranaho, kuko imodoka zizajya zigera ku mpera y’iyo nzira igororotse zifite umuvuduko mwinshi, mbere y’uko abashoferi bafata feri kugira ngo bakate.

Carsten Tilke yasobanuye ko intego ari ugukora umuhanda uzajya ugerageza ubuhanga bw’abashoferi, ariko nanone ugatuma amasiganwa arushaho kuryohera abayakurikirana.

 

Undi mwihariko

Ikindi kizaba kihariye kuri uyu muhanda wo mu Bugesera ni uko utazubakwa ahantu hahanamye mu buryo buringaniye, ahubwo uzaba urimo ahazamuka, ahamanuka n’amakona azakorwa ku butumburuke butandukanye.

Mu gihe imodoka izaba izenguruka uyu muhanda wose, hazaba hari impinduka z’ubutumburuke zigera kuri metero 197, nk’uko bigaragara mu bisobanuro by’igishushanyo mbonera cyawo.

Ibi bizatuma abashoferi bahora bahindura uburyo bagenzura imodoka zabo, cyane cyane mu gihe cyo gufata feri, kwinjira mu makona no kongera umuvuduko basohokamo.

Hari n’amakona azaba ateye ku buryo uruhande rumwe rw’umuhanda ruzajya ruba ruri hejuru y’urundi, ibintu bishobora gutuma abashoferi basabwa kwitwararika kugira ngo bagumane imodoka zabo mu murongo.

Alex Wurz yagaragaje ko ahantu hanyuranye h’ibice bizamuka n’ibimanuka bizatuma uyu muhanda utandukana n’indi isanzwe ikoreshwa muri Formula 1, kuko abashoferi batazaba basiganwa ahantu harambuye kandi hafite ubutumburuke buringaniye.

 

Imodoka zizajya zizenguruka mu cyerekezo kinyuranye n’icy’isaha

Uretse amakona n’impinduka z’ubutumburuke, uyu muhanda uzaba ufite umwihariko wo kuzajya uzengurukwa mu cyerekezo kinyuranye n’icyo urushinge rw’isaha ruganamo, kizwi nka anti-clockwise.

Ibi bizagira uruhare mu buryo abashoferi bazajya bategura uko bafata amakona n’uko bagenzura imodoka mu bice bitandukanye by’umuhanda.

Imiterere yawo izaba ishingiye ku guhuza inzira zituma imodoka zigera ku muvuduko mwinshi n’ahandi zisabwa kugabanya umuvuduko, ku buryo hazajya habaho guhangana gukomeye hagati y’abashoferi.

Umushinga wa Formula 1 African Grand Prix uteganyijwe mu Bugesera ni umwe mu mishinga ikomeye u Rwanda rwifuza gukoresha mu guteza imbere siporo, ubukerarugendo no kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo igishushanyo mbonera cy’umuhanda kigaragaza imiterere uzaba ufite, isiganwa ubwaryo rizaterwa n’uko umushinga uzakomeza gushyirwa mu bikorwa, ndetse n’igihe kizemezwa cyo gutangira kwakira iri rushanwa.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =