Wednesday, October 14, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Uwase Vanessa agiye gusohora igitabo kivuga ku bibazo yahuye na byo nyuma yo kuba umubyeyi

Uwase Vanessa agiye gusohora igitabo kivuga ku bibazo yahuye na byo nyuma yo kuba umubyeyi

Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, yatangaje ko ari gutegura igitabo azagarukamo ku buzima bwe nyuma yo kuba umubyeyi, by’umwihariko ibibazo by’amarangamutima, impinduka z’umubiri n’imbogamizi abagore bahura na zo nyuma yo kwibaruka.

Vanessa, wamenyekanye mu kumurika ibicuruzwa no ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yahisemo kwandika iki gitabo kugira ngo agaragaze uruhande rw’ubuzima bw’ababyeyi rudakunze kuvugwaho, nubwo rushobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.

Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram, yagaragaje ko kuba umuntu akunzwe, ashimwa kandi agahabwa ubufasha n’abamukurikira bidakuraho ibibazo ashobora guhura na byo mu buzima bwe bwite.

Yasobanuye ko nyuma yo kuba umubyeyi yahuye n’ibibazo birimo agahinda gakabije gashobora kuza nyuma yo kubyara, kunengwa kubera kubyara abazwe, kutiyakira bitewe n’impinduka z’umubiri ndetse n’amarira umuntu ashobora guhisha abandi.

Vanessa yagaragaje ko kuba yari asanzwe azwi kandi akundwa n’abantu benshi bitamurinze guhura n’ibi bibazo, ashimangira ko urugendo rwo kuba umubyeyi rushobora kuzana imbogamizi umuntu aba atarigeze yitegura.

Yagize ati “Kuva ku kuba umuntu uzwi ku mbuga nkoranyambaga kugeza ku kuba umugore n’umubyeyi, urugendo naciyemo rwaranyeretse ko uko abantu bakwishimira kandi bakagushima kose, bitagutegurira guhangana n’agahinda gakabije gashobora kuza nyuma yo kubyara, kunengwa kubera kubyara ubazwe, kutiyakira bitewe n’impinduka z’umubiri, cyangwa amarira ababyeyi bahisha abandi mu gihe abagabo babo babareba bababaye ariko bananiwe kumenya uko babafasha.”

Ikindi yifuza kugarukaho muri iki gitabo ni ikibazo cy’abagore bashobora kuba bakeneye kumvwa no gushyigikirwa n’abo bashakanye, ariko abagabo babo bakabura uko babigenza ngo babafashe, nubwo baba babona ko bafite agahinda cyangwa bahangayitse.

Ibi bigaragaza ko kwita ku buzima bw’umubyeyi bidakwiye kugarukira ku kumwitaho mu buryo bw’umubiri gusa, ahubwo ko no kumva ibimuri ku mutima, kumuba hafi no kumuha ubufasha akeneye ari ingenzi.

Vanessa yavuze ko amaze umwaka yandika iki gitabo, ashyiramo amarangamutima ye n’ibyamubayeho, agamije gusangiza abandi urugendo rwe uko rwari rumeze, atagaragaza gusa ibihe byiza yanyuzemo.

Yasobanuye ko yifuza ko igitabo cye kigera ku babyeyi bigeze kumva ko batumvwa, bacirwa imanza kubera impinduka z’umubiri cyangwa bahura n’ibibazo bibaremereye mu buzima bwa buri munsi.

Yagaragaje ko igihe kigeze ngo ahagarike kwigira nk’aho nta ngorane yigeze ahura na zo, ahubwo agire uruhare mu gutuma ibibazo ababyeyi bahura na byo bivugwa ku mugaragaro, kugira ngo n’abandi babashe kwisanga mu byo yanyuzemo.

Ubutumwa bwe kandi bushimangira ko kuba umubyeyi atari urugendo rwuzuyemo ibyishimo gusa, kuko rushobora guherekezwa n’impinduka z’umubiri, iz’amarangamutima n’iz’imibanire, bigatuma umugore akenera kwitabwaho no gushyigikirwa n’abo babana.

Mu rwego rwo gutegura isohoka ry’iki gitabo, Vanessa yatangaje ko yifuza ko abantu bazaba bamaze kugitumiza mbere bagera ku 5.000 mbere y’umunsi kizatangirwaho. Yasabye abamushyigikira n’abandi bashishikajwe n’ubuzima bw’ababyeyi kumufasha kugera kuri iyi ntego.

 

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =