Tanzania: Nyuma y’umwuzure wasigiye benshi agahinda Perezida yatanze ubutumwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan wavuye mu nama ya COP 28 mu buryo bwihuse, kubera ibiza byari bimaze kuba mu Gihugu cye, yasuye umujyi wa Katesh wibasiwe n’ibiza by’imyuzuye byahitanye abantu 76, aha ubutumwa bwo kwihanganisha ababuriye ababo muri ibi biza.

Iyi myuzure yibasiye aka gace ka Katesh gaherereye mu majyaruguru ya Tanzania, yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru gishize, iteza inkangu n’imyuzure.

Izindi Nkuru

Perezida w’iki Gihugu, Madamu Samia Suluhu Hassan ubwo yasuraga abaturage bo muri aka gace, yavuze ko ibyabaye ari ukubyihanganira.

Yagize ati “Ibibyabaye ni imigambi y’Imana kandi ntituzi icyo yari igambiriye. Icyo dusabwa ni ukubyakira no gushima kuko tutakitotombera Imana.”

Yakomeje abihanganisha, ababwira ko ibyago byababayeho atari ibyabo gusa ahubwo ko ari iby’Igihugu muri rusange.

Ati “Mwihangane cyane ku byabaye, nahisemo kuza ngo mpagere kuko biba sinari mu Gihugu. Ibi byabaye si ibyanyu gusa ni iby’Igihugu cyose.”

Yakomeje avuga ibiza nk’ibi byanabaye umwaka ushize, bityo ko bikwiye gutuma abantu bafata ingamba, ku buryo abatuye mu bice by’amanegeka bagomba kubyimukamo.

Yagize ati “Ibi byabaye bidusigire isomo, twimuke mu duce twaduteza ibibazo by’umwihariko hantu hose hari amazi menshi.”

Yabizeje ko Leta ikomeza kwita no guha ubufasha abagizweho ingaruka n’ibi biza, kandi ko iri gukora ibishoboka kugira ngo bitongera guhitana abaturage nk’uku.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru