Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TOKYO 2020: Richard Carapaz yatwaye isiganwa ry’imikino Olempike, Mugisha Moise arakomereka

radiotv10by radiotv10
24/07/2021
in SIPORO
0
TOKYO 2020: Richard Carapaz yatwaye isiganwa ry’imikino Olempike, Mugisha Moise arakomereka
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Equador, Richard Antonio Carapaz w’imyaka 28 niwe watwaye intera ya kilometero 234 (234 Km) mu mikino Olempike ya 2020 iri kubera i Tokyo mu Buyapani akoresheje 6h05’26” mu gihe Wout Van Aert (Belgium) yakoresheje 6h06’33” ku mwanya wa kabiri naho Tadej Pogacar (Slovania) aba uwa gatatu kuko yakoresheje ibihe bimwe na Van Aert.

Tokyo Olympics: Richard Carapaz beats Tour de France champ Tadej Pogacar  for gold - Sports Illustrated

Richard Antonio Carapaz atsinda ibilometero 234 bya Tokyo 2020

Amakuru ava i Tokyo avuga ko Mugisha Moise utabashije gusoza isiganwa rya kilometero 234 yahuye n’impanuka ubwo yari amaze kugenda kilometero 140 aragwa. Uyu musore yakomeretse ku mutwe ku buryo byabaye ngombwa ko bamudoda.

Bigendanye n’uburyo isiganwa ryasorejwe muri sprint, abakinnyi umunani baje inyuma ya Richard Carapaz bose baje banganya ibihe (6h06’33”).

Mugisha Moise mbere y’uko isiganwa ritangira

Ni isiganwa ryatangiye abakinnyi badacungana kuko abakinnyi batanu barimo; Aular, Dlamini, Grosu, Kukrle na Peter Sagan bari imbere kuva isiganwa rigihaguruka kugeza ubwo byaje guhinduka basigaje ibilometero 32 aribwo abakinnyi barimo; Tadej Pogacar, Bettiol, McNulty, Uran, Woods na Kwiatkowski bahise bafata urugendo bayoboye.

Habura ibilometero 12 nibwo Wout Van Aert yakoze ukwataka gukomeye ashaka kwigobotora ngo agende wenyine abigeraho ajya imbere.

Habura ibilometero bitandatu, Richard Carapaz nawe yahise afata icyemezo akora ubusatirizi (attack) byatumye McNulty asigara bituma Richard Carapaz na Tadej Pogacar basigarana imbere bihanganiye ukwabo.

Habura ikilometero kimwe n’igice (1,5 Km) nibwo Richard Antonio Carapaz yigaranzuye Tadej Pogacar arinda amutanga ku murongo. Richard Carapaz atsinda isiganwa riba rikomeye cyane nyuma yo kuba yaratwaye Giro d’Italia ya 2019.

Isiganwa ryaranzwe na sprint mu musozo waryo

Muri iri siganwa ry’imikino iri gukinwa ku nshuro ya 32, u Rwanda rwari rufitemo Mugisha Moïse, umukinnyi rukumbi usiganwa ku magare uri mu Banyarwanda batanu bitabiriye Imikino Olempike ya Tokyo 2020. Gusa, uyu musore w’imyaka 23 ntiyahiriwe kuko ari mu bakinnyi 41 batasoje isiganwa nyuma yo gukora impanuka nk’uko byagenze no ku bandi barimo Umwongereza Geraint Thomas n’Umubiligi Greg Van Avermaet watwaye umudali wa Zahabu mu 2016.

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

MADGASCAR: Batandatu bacyekwaho kugerageza kwica perezida bamenyekanye

Next Post

Jamel Eddine Neffati yagizwe umutoza wungirije muri APR FC asimbura Paul Pablo Morchón

Related Posts

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Two football icons with global recognition, Jay-Jay Okocha and Didier Domi, have arrived in Rwanda as part of a five-day...

Abafite amazina azwi ku Isi mu mupira w’amaguru barimo Jay-Jay Okocha bageze mu Rwanda

Abafite amazina azwi ku Isi mu mupira w’amaguru barimo Jay-Jay Okocha bageze mu Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Abanyabigwi babiri mu mupira w’amaguru, Jay-Jay Okocha na Didier Domi, bakiniye ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, bari...

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

by radiotv10
04/07/2025
0

Mu birori byo kwizihiza imyaka 32 ishize hashinzwe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, byabereye ku Mulindi ahavukiye iyi kipe,...

IZIHERUKA

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi
AMAHANGA

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

09/07/2025
Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

09/07/2025
Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Jamel Eddine Neffati yagizwe umutoza wungirije muri APR FC asimbura Paul Pablo Morchón

Jamel Eddine Neffati yagizwe umutoza wungirije muri APR FC asimbura Paul Pablo Morchón

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.