Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yasabye Ilhan Omar, Umudepite w’Ishyaka ry’Aba-Democrat uhagarariye Leta ya Minnesota mu Nteko ya America, kwegura kubera uburiganya akomeje gutahurwaho burimo ubwo kuba yarahinduye amazina no gushyingiranwa na musaza we kugira ngo abone ibyangombwa byo gutura muri America.
Trump yabigarutseho mu nama yakoreye muri Leta ya Iowa, ashingiye ku nyandiko yashyikirijwe urukiko na Jeanine Pirro, umushinjacyaha wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Karere ka Columbia, igaragaza ko Omar akoresha n’andi mazina arimo Ilhan Nur Said Elmi na Ilhan Abdullahi Omar.
Mu ijambo rye, Trump yavuze ko Omar yaba yarakoresheje izina ritari irye kugira ngo yiyamamaze, atorwe ndetse arahizwe nk’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Yagize ati “Byamaze kumenyekana ko Ilhan Omar, umuntu ntigeze nkunda cyane, atari ryo zina yakoresheje kugira ngo atorwe kandi arahizwe mu Nteko. Yakoresheje izina Ilhan Omar, nyamara ngo izina rye ni Ilhan Nur Said Elmi, ritandukanyeho na Ilhan Omar.”
Trump yakomeje avuga ko izina Elmi rihuje n’irya Ahmed Nur Said Elmi, wahoze ari umugabo wa Omar, akaba ari na we umaze igihe avugwaho kuba ari musaza we. Icyakora, ibyo birego ntibirashyigikirwa n’umwanzuro w’urukiko wemeza ko ari ukuri.
Trump yagize ati “Izina rye rya nyuma na ryo ni ryo rya musaza we, Ahmed Nur Said Elmi, bavuga ko yashakanye na we ndetse bakabyarana abana. Kandi ngo umuntu yemerewe kubikora, simbyumva.”
Yongeyeho ko Omar yaba yarakoresheje izina ritari irye igihe yarahiriraga kwinjira mu Nteko, ashimangira ko agomba guhita yegura ku mwanya we.
Ati “Yakoresheje izina ry’ibinyoma kugira ngo arahizwe. Ntekereza ko agomba guhita yegura mu Nteko Ishinga Amategeko.”
Trump yavuze ko Aba-Republican bungutse umwanya
Perezida Trump yakomeje ashinja Ilhan Omar kuba yarakoze uburiganya, avuga ko Ishyaka ry’Aba-Democrat ryemeye ko ritakaje umwanya we mu Nteko.
Yagize ati “Ishyaka ry’Aba-Demokarate rimaze kwemera ko ritakaje uwo mwanya, kandi Ilhan Nur Said Elmi, izina rye nyakuri, yemeye ku mugaragaro ko yakoze uburiganya. Ntabwo azongera kwemererwa n’amategeko gukomeza kuba umwe mu bagize uru rwego rukomeye.”
Trump yahise atangaza ko Ishyaka ry’Aba-Repubulikani ryungutse umwanya umwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Ibizamini bya DNA biherutse gukorwa, byagaragaje ko umugabo washyingiranywe na Omar, ari musaza we, aho babikoze kugira ngo abone uburenganzira bwo kwinjira no gutura muri America.
Omar na we amaze igihe ahakana ibyo ashinjwa, avuga ko ibirego bimuvugwaho bifite aho bihuriye na politiki, bigamije kumukura mu Nteko no kumuca intege mu rugero rwe rwa politiki.
RADIOTV10