Ibihugu by’u Budage n’u Bufaransa byatangaje ko bigishikamye kuri gahunda bifite yo gutanga dose ya Gatatu y’urukingo rwa COVID-19 ku baturage n’ubwo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ribibuza.
Impamvu ibi bihugu bashaka gukingira abaturage babo inshuro eshatu ni ukugira ngo imibiri yabo yongererwe ubudahangarwa ku buryo yahangara n’ubwoko bushya bwa COVID-19 bwa Delta.
OMS yo isaba ibihugu kuba biretse gutanga doze ya gatatu mu gihe hakiri umubare munini w’abatarabona na dose imwe.
Perezida w’ubufaransa ,Emmanuel Macron yavuze ko bamaze kubona izi nkingo z’inyongera ku buryo guhera mu kwezi gutaha bazatangira gukingira abari mu zabukuru n’abandi bafite ibyago byo kwandura COVID-19 kurusha abandi, ni nako kandi bimeze mu Budage, tutibagiwe ko hari n’ibindi bihugu byo byatangiye gutanga iyi dose ya gatatu birimo na Israël.
Inkuru ya: Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10 Rwanda