Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa intambwe mu mibanire n’imikoranire yabyo.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono i N’Djamena muri Chad n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi; Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda, na mugenzi we Dr. Abdoulaye Sabre Fadoul.
Nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, “aya masezerano ashyiraho Komisiyo Yagutse Ihuriweho y’Imikoranire (Great Joint Cooperation Commission) hagati y’u Rwanda na Chad.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ivuga ko “Aya masezerano agaragaza intambwe nshya mu guteza imbere imibanire y’Ibihugu byombi akanashimangira ubushake bw’Ibihugu byombi mu gutsimbataza imikoranire yabyo mu nzego zinyuranye mu nyungu zihuriweho.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, kandi kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2026, yari yakiriwe na Perezida wa Chad, Mahamat Idriss Déby Itno, nk’Intumwa Yihariye ya Perezida Paul Kagame.
Muri uku kumwakira, Minisitiri Nduhungirehe yashyikirije Mahamat Idriss Déby Itno ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame “busaba Chad kuzashyigikira kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, uzahatanira indi manda.”
Mu kwezi gushize Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kandi yanoherereje ubutumwa abandi Bakuru b’Ibihugu binyuranye barimo Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti na we washyikirijwe ubu butumwa na Minisitiri Nduhungirehe mu kwezi gushize, ubwo ibikorwa nk’ibi byatangiraga.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, na we amaze kujya mu Bihugu binyuranye birimo Mauritania na Senegal, nk’Intumwa Yihariye ya Perezida Kagame, yabaga imujyaniye ubutumwa na bwo busaba ibyo Bihugu kuzashyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo.





RADIOTV10








