Monday, October 19, 2026
RW|EN
MU RWANDA

U Rwanda rwahaye Kenya inkunga yo kuyifasha guhangana n’icyorezo cya Ebola

U Rwanda rwahaye Kenya inkunga yo kuyifasha guhangana n’icyorezo cya Ebola

Guverinoma ya Kenya yakiriye imiti yatanzwe n’iy’u Rwanda yo kuyifasha guhangana n’icyorezo cya Ebola kimaze kugaragara ku bantu umunani, barimo umwe wamaze kwitaba Imana.

Iyi nkunga yemejwe n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya, Dr. Patrick Amoth, mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Citizen TV kuri iki Cyumweru, tariki 18 Ukwakira 2026.

Dr. Amoth yavuze ko igihugu cye gikomeje kubona ubufasha butandukanye bugamije kurwanya iki cyorezo, burimo n’ubwo gihabwa n’u Rwanda.

Yagize ati “Turacyakira inkunga n’ibikoresho biturutse mu Bushinwa no mu Muryango w’Abibumbye ushinzwe Ubuzima (OMS). Uyu munsi kandi twakiriye imiti yatanzwe n’u Rwanda, mu gihe dukomeje guhangana n’iki cyorezo.”

Kuri iki Cyumweru kandi, Guverinoma ya Kenya yatangaje ko abarwayi b’iki cyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo bamaze kugaragara muri iki Gihugu, bageze ku munani.

Mu bindi bihugu byo mu karere byagaragayemo Ebola harimo Uganda, aho abarwayi bagaragaye muri Gicurasi na Kamena 2026. Icyakora, muri Kanama 2026, icyo gihugu cyatangaje ko kitakigaragaramo iyi virusi.

Ni mu gihe mu Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kinugarijwe kurusha ibindi, ho hamaze kugaragara abarwayi bagera mu bihumbi icyenda na Magana ane (9 400) aho abagera muri 1/2 cyabo bahitanywe n’iki cyorezo kuko kimaze kwica abantu 4 200.

Iki cyorezo giterwa n’ubwoko bwa virusi ya Bundibugyo, budakunze kugaragara kandi kugeza ubu butarabonerwa urukingo cyangwa umuti byemejwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, riherutse gutangaza ko ubu bwoko bwa Ebola bwa Bundibugyo, bushobora kuzaba ubwa mbere bwishe abantu benshi muri DRC mu mateka y’icyorezo cya Ebola gikunze kwibasira iki Gihugu.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =