U Rwanda rwameneye ibanga amahanga icyarufashije guhangana n’ikibazo kigeze kujegeza Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko imbaraga zihariye zakoreshejwe n’ubuyobozi bw’iki Gihugu mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ari umusaruro w’ibyo rwubatse mu rwego rw’ubuzima mu myaka icumi ishize, birimo kongera amavuriro n’umubare w’abakora mu buvuzi.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, mu nama yabereye i Paris mu Bufaransa muri iki cyumweru, ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023.

Izindi Nkuru

Muri iyi nama, abakuriye urwego rw’ubuzima mu Bihugu byabo, bavuze ko Ibihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere bifite urwego rw’ubuzima rucumbagira, kandi ko byigaragaje ubwo hadukaga icyorezo cya COVID-19, kigashegesha bikomeye ibyo Bihugu bikennye.

Kuri iyo ngingo, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouad Ngirente; yagaragaje ko u Rwanda rwo rwitwaye neza mu guhangana n’iki cyorezo cya COVID-19, kandi ko byose rubikesha ibyubatswe mu myaka icumi ishize.

Yagize ati “Ibyo twakoze byatangiye gutanga umusaruro. Icizere cyo kubaho cyarazamutse mu myaka isaga 20 ishize, ariko hari n’ibindi bigaragaza iterambere ry’ubuvuzi.”

Yakomeje agira ati “Iyo ushaka guteza imbere ubuvuzi, ugomba kubanza gushyigikira icya mbere ari na cyo cy’ingenzi, ugomba kubanza kugira amavuriro ahagije kubera ko abaturage bariyongera. Icya kabiri ugomba kumenya ko ayo mavuriro afite ibikoresho. Ikindi abantu bajya bibagirwa; ni abakozi bashoboye, ushobora kugira amavuriro n’ibikoresho, ariko ntacyo wageraho udafite abakozi bashoboye. Ni yo mpamvu mu Rwanda dufite gahunda y’imyaka icumi yo guhugura abakora mu rwego rw’ubuzima. Buri mwaka twihaye intego y’umubare w’abakozi tugomba guhugura. Ndetse dukora n’ibishoboka byose kugira ngo iyi mikoranire idufashe kubigeraho.”

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat avuga ko ubu buryo bwakoreshejwe n’u Rwanda, bukwiye kwifashishwa n’ibindi Bihugu.

Yagize ati “Ntidushobora kugera ku iterambere tutabanje gushora imari mu rwego rw’ubuzima. COVID-19 yerekanye ko abaturage basaga miliyari imwe bawutuye badashobora gutera imbere mu gihe urwego rw’ubuzima rucumbagira. Nubwo hari ingamba zafashwe mu guteza imbere tugomba kunoza urwego rw’ubuzima.”

Akomeza agira ati “Nk’uko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yabivuze, tugomba guhugura abakora muri urwo rwego. Tugomba no guhagarika gutumiza inkingo z’abaturage bacu basaga miliyari 1.4.”

Kuba bitaragera ku rwego rukenewe; Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora ishami ry’Umuryango w’Abimbumbye rishinzwe Ubuzima, avuga ko Ibihugu bitigeze bishyira ubuvuzi bw’ibanze mu byihutirwa.

Ati “Muri rusange hari ibyakozwe nubwo hakiri ibibazo byinshi. Urebye Ibihugu bikize ntibyigeze bishyira amafaranga menshi mu rwego rw’ubuzima. Bahugiye mu guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga na serivisi. Ariko igitangaje ni uko Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ari byo byagerageje guhangana na COVID-19 kubera ko byagerageje kubaka inzego z’ubuzima. Kubera ko ibyo bihugu bisanzwe byugarijwe n’ibiza birimo korera na Ebola.

Muri uru rugendo rwo kubaka ubuvuzi buhangana n’ibyorezo; Dr Akinwumi “Akin” Adesina ayobora Banki Nyafurika ishinzwe iterambere, avuga ko ubuvuzi bwo ku Mugabane wa Afurika bucumbarira.

Agaragaza ko 40% ya miliyari 1.4 z’abaturage ba Afurika bakora ingendo ndende bajya ku mavuriro, kandi na yo akaba atujuje ibisabwa.

Avuga ko 50% y’amavuriro yo mu Bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara atagira amazi n’ibikoresho by’isuku, ndetse n’afite amashanyarazi ni mbarwa.

Ibihugu byagaragaje ko u Rwanda rwabyitwayemo neza

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru