Ubutumwa bw’agahinda bw’Intumwa y’Imana Gitwaza ku rupfu rw’umukobwa muto wari umukristu we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza, Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple, yashenguwe n’urupfu rw’umwe mu bakristo be Queen Murekatete witabye Imana.

Abinyujije kuri Instagram ye, Dr Paul Gitwaza yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu mukristu Queen Murekatete, mu butumwa yatangiye kuri uru rubuga nkoranyambaga.

Izindi Nkuru

Intumwa Paul Gitwaza yagize ati “Umuryango wanjye na AWM/ZTCC, tubabajwe n’urupfu rw’umukozi w’Imana, umwana muto wakoreraga Imana n’umuhate, n’ishyaka, Murekatete Queen. Imirimo myiza wakoze iguherekeze.”

Gitwaza yakomeje agira ati “Turihanganisha umuryango we n’inshuti ze muri ibi bihe bikomeye. Turasenga ngo ihumure riva ku Mana ribasange.”

Intumwa y’Imana Gitwaza kandi yanagarutse ku butumwa yigeze kwandikirwa na nyakwigendera akiri mu mwuka w’abazima, ubwo yamushimiraga inyigisho aha abakristu be, avuga ko bwakunze kumuba mu bitekerezo.

Gitwaza yagize ati “Amaganbo wanyandikiye yakomeje kungarukamo, kandi koko Imana yaraguteguraga. Turabizi tudashidikanya ko waruhutse kandi usanze umukwe ariwe Yesu Kristo. Ubutumwa bwawe bwagaragaje ubuzima bw’ukuri, kandi byakoze ku mutima wanjye. Iruhukire mu mahoro adashira.”

Abagiye batanga ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa Dr Paul Gitwaza, bavuze ko nyakwigendera ari umukristu ushikamye muri Yesu Kristu akabera abandi intangarugero mu gakiza.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru