Ukekwaho gukora ibitemewe yakoreye Abapolisi amayeri adasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage wo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe ukekwaho kwinjiza mu Gihugu imyenda ya Caguwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yasanzwe n’abapolisi mu ruganiriro iwe, akibabona abangira amaguru ingata, arabacika.

Ibi byabaye ku ya 17 Ukwakira 2023, ubwo Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze, hafatwaga amabaro atandatu y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu Rwanda iturutse muri Tanzania no muri Uganda, na yo akaba yafatiwe mu Turere dutandukanye ari two Gicumbi na Kirehe.

Izindi Nkuru

Ni amabaro yafashwe mu byiciro bibiri, arimo atanu yafatiwe mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, ariko ukekwaho kuyinjiza mu Rwanda ayakuye muri Tanzania we akaba yacitse.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko umugabo Ukekwaho kwinjiza aya mabaro yasanzwe mu cyumba cy’uruganiriro iwe “nubwo we yahise abangira amaguru ingata agacika akimara kubona inzego z’umutekano.”

Naho mu Mudugudu wa Nyakarambi II, mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi ho, hafatiwe umugore w’imyaka 23 wari ufite umufuka w’imyenda ya Caguwa, mu gihe uwo bari kumwe ari na we nyirayo we yatorotse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko ifatwa ry’iyi myenda ndetse n’uyu mugore, ryagizwemo uruhare n’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe ku bufatanye n’abaturage bagenda batanga amakuru ku bakora ubucuruzi bwa magendu, ubw’ibicuruzwa bitemewe n’ibiyobyabwenge bakunze kwitwikira amasaha y’ijoro, hagendewe kuri ayo makuru Polisi itegura ibikorwa byo gufata abacyekwaho kubigiramo uruhare. Ni nako uriya mugore yafashwe avanye imyenda ya caguwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. Philjuma150 says:

    Ese gute ari uwo mu Burasirazuba mukavugisha Umuvugizi wo mu Majyaruguru?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru