Polisi ikorere mu Karere ka Muhanga yafashe abantu 15 barimo abagabo 13 n’abagore babiri bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ubujura, aho abagore bakekwaho kuba bacumbikiraga abo bajura bakanababikira ibyo bibye.
Aba bantu bafatiwe mu Midugudu ya Rugarama na Gifumba mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye kuri iki Cyumweru tariki 03 Kanama 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyapefo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko “Ku bufatanye n’inzego z’ibanze, abaturage na Polisi yafashe itsinda ry’abantu 15, barimo abagabo 13 n’abagore 02 bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage aribyo, ubujura.”
Akomeza avuga ko aba bantu “bitwikira ijoro bagatega abaturage bakabambura, gutobora amazu n’ibindi.”
CIP Hassan yatangaje ko abagore babiri bafashwe hamwe n’aba bagabo 13, bakekwaho gucumbikira abajura no kubika ibintu byibwe.
Abafashwe bose uko ari 15 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza.
Umuvigizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yaboneyeho gushimira abaturage bakomeje gufasha inzego batangira amakuru ku gihe, ari na yo yatumye hafatwa aba bantu.
Ati “Polisi kandi iributsa abakomeje kugira imyunvire n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage guhinduka bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko, bitari ibyo baributswa ko Polisi itazabihanganira.”
Mu bice binyuranye mu Ntara y’Amajyepfo, hamaze iminsi hakorwa imikwabu nk’iyi yo gufata abakekwaho ibikorwa bihungabanya ituze ry’abaturage byumwigariko ubujura, ahagiye hafatwa benshi babikekwaho.
RADIOTV10