Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko amahanga arimo n’Ibihugu by’ibihangane bakiriye iyicwa ry’Umuyobozi wa Hamas

radiotv10by radiotv10
19/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uko amahanga arimo n’Ibihugu by’ibihangane bakiriye iyicwa ry’Umuyobozi wa Hamas
Share on FacebookShare on Twitter

Urupfu rwa Yahya Sinuar wari Umuyobozi w’Umutwe wa Hamas, ni yo nkuru ikomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru mpuzamahanga. Nyuma y’urupfu rwe, amahanga arimo Ibihugu by’ibihangange, yagize icyo avuga, ndetse bamwe bagaragaza ko ari inkuru nziza.

Nyuma y’umwaka n’iminsi umunani Hamas itangije intamabara kuri Israel; iki cyumweru kirangiye zihinduye imirishyo muri uyu mutwe, aho ku mugoroba wo ku ya 17 Ukwakira 2024; Umuvugizi w’Ingabo za Israel yemeje urupfu rwa Yahya Sinuar.

Yagize ati “Yahya Sinuar; umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Hamas; unashinjwa ubwicanyi bwo ku itariki 07 Ukwakira 2023, yapfuye.”

Iyi ni inkuru yanyuze imitima y’abaturage ba Isarel, bamwe bahise bakora ibirori byo kwishimira ko uwari uyoboye urutonde rw’abahigwa kurusha abandi atazongera gufata icyemezo cyo guhitana abaturage ba Israel. Abo bavuye mu bwihisho bajya ahabona barabyina.

Asobanura ku rupfu rw’umuyobozi wa Hamas; Minisitiri w’Ingabo za Israel Gen Yoav Gallant; yavuze ko ingabo ze zamwishe ahunga.

Yagize ati “Yahya sinuar yishwe agerageza guhunga. Ntabwo yapfuye nk’umuyobozi w’Ingabo, ahubwo apfuye yirwanaho ku giti cye gusa. Ubu ni ubutumwa bwiza ku banzi bacu bose. Ingabo zacu biteguye guhinga umuntu wese uhungabanya abaturage ba Israel n’inzego z’umutekano zacu.”

Aya makuru akimara kwemezwa; Perezida wa Isael, Isaac Herzog yanditse ubutumwa bugaragaza ko anyuzwe, ndetse ko yiteguye kwemera ubundi buryo bwose bwahagarika intambara, ariko bukaba burimo ingingo yo kubohora abaturage ba Israel bari bamaze umwaka mu maboko y’abarwanyi ba Hamas.

I Washington na bo ni uko babyumva nk’uko Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Kamala Harris yabitangaje.

Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za America, Israel n’isi yose turaruhutse. Mu mwaka ushize inzego zishinzwe iperereza za America zakoranye n’igisirikare cya Israel mu gushaka ako Sinuar yari aherereye. Twishimiye umusaruro byatanze. Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho kandi abahungabanya umutekano wayo bose bagomba kubiryozwa. Ubu hari icyizere ko bizagerwaho. Hamas yaciwe intege kandi n’abayobozi bayo bose bishwe, ibi bitanga amahirwe yo guhagarika intambara muri gaza.”

Icyakora kuri Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu; avuga ko urugamba ari bwo rugiye gutangira, ariko atanga ingingo ishobora gutuma ahagarika intambara.

Yagize ati “Iri ntabwio ari iherezo ry’intambara yo muri Gaza, ahubwo ni intangirizo y’iherezo. Ndagira ngo menyeshe abaturage bo muri Gaza ko iyi ntambara ishobora no kurangira uyu munsi mu gihe Hamas yashyira intwaro hasi ikanarekura abaturage bacu. Israel izacunga umutekano w’umuturage uzagarura imfungwa zacu, ariko nugirira nabi abo baturage bacu; Israel izaguhiga igushyikirize ubutabera.”

Yahya Sinuar yishwe ku munsi yari yuzurijeho isabukuru y’amezi atatu yari amaze ahawe inshingano zo kuyobora Hamas, aho yari yasimbuyeho Ismail Haniyeh wiciye muri Iran ku itariki 31/7/2024.

Iyi si inshuro ya mbere Yahya Sinuar afashwe n’igisirikare cya Israel; kuko mu mwaka wa 1988 yatawe muri yombi ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abasirikare babiri n’Abanya-Palestine bane yashinjaga gukorana n’inzego za Israel.

Yahya Sinuar yamaze imyaka 21 muri gereza yo muri Israel, nubwo yari muri icyo gihano; ntiyigeze ava ku izima.

Michael Koubi yakoraga mu rwego rw’ubutasi mu Gihugu cya Israel Shin Bet mu masaha 180 yamaze ahata ibibazo Yahya Sinuar; ngo yamusigiye ubutumwa bugira buti “Yahya Sinuar igihe yari afunze; yayoboraga imfungwa zose z’Abanya-Palentina. Yarambwiye ngo: Hamas ni umugore wanjye, Hamas ni umwana wanjye, Hamas ni ibintu byose kuri njye. Nzakora ibishoboka byose kugira ngo hamas igere ku ntego zayo. Nzakora n’ibishoboka byose ngo nice Abanya-Israel benshi bashoboka bari muri Gaza cyangwa hanze yayo.”

Yahya Sinuar yarekuwe muri 2011 abisikanye n’umusirikare wa Israel washimuswe na Hamas.  Ku myaka 61 y’amavuko yari afite; apfuye ari ku ku rutonde rw’abashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyo Hamas yakoreye abaturage ba Israel.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 6 =

Previous Post

AMAKURU AGEZWEHO: Bamporiki na CG (Rtd) Gasana bari mu bahawe imbabazi na Perezida Kagame

Next Post

Ibyo twiboneye ahiswe ‘Mu Isi ya 9’ mu Mujyi wa Kigali birihariye (VIDEO)

Related Posts

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

by radiotv10
08/12/2025
0

Benin’s President Patrice Talon has announced that after a group of soldiers claimed to have overthrown his government, the situation...

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

by radiotv10
08/12/2025
0

Perezida wa Benin, Patrice Talon yatangaje ko nyuma yuko itsinda ry’abasirikare ritangaje ko ryahiritse ubutegetsi bwe, ibintu byasubiye ku murongo,...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwamaganye bwivuye inyuma ibitero y’ibisasu bya rutura bimaze iminsi...

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

by radiotv10
06/12/2025
0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga ibicanwa bidahagarara ku Buhinde. Ibi Putin yabitangarije mu ruzinduko...

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

IZIHERUKA

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma
Uncategorized

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

by radiotv10
08/12/2025
0

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

08/12/2025
Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo twiboneye ahiswe ‘Mu Isi ya 9’ mu Mujyi wa Kigali birihariye (VIDEO)

Ibyo twiboneye ahiswe 'Mu Isi ya 9' mu Mujyi wa Kigali birihariye (VIDEO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.