Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byagendekeye umukozi w’Imana wasanzwe asengera mu rusengero rwari rwafunzwe

radiotv10by radiotv10
07/08/2024
in MU RWANDA
0
Uko byagendekeye umukozi w’Imana wasanzwe asengera mu rusengero rwari rwafunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR-Ngarama mu Karere ka Gatsibo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma y’uko arenze ku cyemezo cyo gufunga urusengero, agakoresha amateraniro kandi rwarafunzwe.

Uri mu maboko ya RIB, ni Pasiteri Nsengiyumva Francois, ucumbikiwe kuri Sitasiyo y’uru Rwego ya Kabarore nyuma yo gufatwa ku Cyumweru tariki 04 Kanama 2024, ubwo mu rusengero rwa ADEPR ruherereye mu Mudugudu wa Ngarama, Akagari ka Nyabibikiri mu Murenge wa Kabarore, haberaga amateraniro nyamara rwarafunzwe.

Uyu mukozi w’Imana yafashwe ari muri uru rusengero rwari rwafunzwe, ari kumwe n’abakristu bari gusengeramo mu materaniro asanzwe yo ku Cyumweru.

Uru rusengero rwari rwafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, mu bugenzuzi rumaze iminsi rukora ku nsengero zitujuje ibisabwa, aho kugeza ubu hamaze gufungwa izirenga ibihumbi bitanu mu Gihugu hose.

Uru rusengero rwari rwarafunzwe, ariko abayoboke b’Itorero ADEPR-Ngarama babirengaho bajya gukora amateraniro muri uru rusengero rwari rwafunzwe, bayobowe na Pasiteri wabo.

Pasiteri Nsengiyumva Francois uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akurikiranyweho kunyuranya n’amabwiriza ya Leta.

Amakuru y’ifungwa rye, yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, wemeje ko ko uyu Mupasiteri yafunzwe nyuma y’uko arenze ku cyemezo cyari cyafatiwe urusengero rwe, akemera ko abakristu barukoreramo amateraniro kandi rwari rwafunzwe.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kugira inama abandi bayobozi b’insengero kutarenga ku byemezo byafatiwe insengero zabo, kuko uzajya afatwa yabirenzeho, azajya akurikiranwa n’inzego z’ubutabera kuko bigize icyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + six =

Previous Post

Bwa mbere M23 isobanuye birambuye impamvu itubahirije ibyo guhagarika imirwano

Next Post

Menya ubumenyi Abasirikare b’u Rwanda bakuye mu myitozo ihambaye bamazemo amezi 6

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ubumenyi Abasirikare b’u Rwanda bakuye mu myitozo ihambaye bamazemo amezi 6

Menya ubumenyi Abasirikare b'u Rwanda bakuye mu myitozo ihambaye bamazemo amezi 6

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.