Ukuri ku mikoranire ya FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR kwashyizwe hanze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, yagaragaje imikoranire idashidikanywaho y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’Ingabo z’u Burundi mu ntambara imaze iminsi mu burasirazuba bw’iki Gihugu (DRC), ndetse inavuga umubare w’abariyo, n’uburyo bagezeyo.

Iyi raporo bigaragara ko yagiye hanze tariki 30 Ukuboza 2023, ariko ikaba yashyizwe ku rubuga kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024, ishingiye ku makuru yagiye akusanywa n’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano.

Izindi Nkuru

Izi mpuguke kandi zivuga ko iyi raporo ikubiyemo ibyakozwe mu iperereza ryakozwe kugeza tariki 05 Ukuboza 2023, igaruka ku mvururu ziri muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo zirimo izifitanye isano n’umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC.

Kuri iyi mirwano, iyi raporo ivuga ko nyuma y’amezi y’agahenge, yongeye kubura kuva mu kwezi k’Ukwakira 2023, mu bice birimo Kitshanga, Kibumba na Tongo.

Iyi raporo ivuga kandi ko mu iyubura ry’iyi mirwano, “FARDC ifashwa n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo, uwa FDLR, kompanyi za gisirikare ndetse n’igisirikare cy’u Burundi (FDNB).”

Izi mpuguke zivuga ko Umuntu uri hafi mu buyobozi bwa FARDC, yemeje ko muri ubu bufatanye, hari abasirikare 1 070 b’u Burundi bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba barwana ku ruhande rwa FARDC, ndetse banambaye impuzankano y’iki Gisirikare.

Hagaragajwe indege yajyanye abasirikare b’u Burundi i Goma

Iyi raporo ivuga ko aba basirikare boherejwe kurwana ku gice cy’Umuhanda wa Sake-Kitshanga mu rwego rwo kwizera umutekano wa Teritwari ya Masisi. Ikavuga ko iyoherezwa ry’aba basirikare rihabanye n’umurungo w’ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Izi mpuguke zivuga ko abo basirikare b’u Burundi bagiye muri Congo mu bikozwe mu bwiru bwinshi, zatangaje ko kuva tariki 21 Nzeri 2023 ari bwo bagiye batangiye kujya i Goma mu ndege ya FARDC, ubundi boherezwa mu bice bya Minova muri Kivu y’Epfo no mu nkengero zaho.

Tariki 07 Ukwakira 2023, kompanyi ebyiri z’abasirikare b’u Burundi zavuye Minova zoherezwa ahitwa Kabati mu bilometero bicye hafi ya Kitshanga, bisanzwe n’igisirikare cy’u Burundi.

Hari aho iyi raporo igira iti “FDNB bakomeje koherezwa kugeza nibura tariki 20 Ukwakira 2023. FDNB ifatanyije na FARDC ndetse na Wazalendo, bari mu bafatanyije gushwanyaguza ibirindiro bya M23 biri Kitshanga na Kilolirwe.”

Bamwe mu basirikare b’u Burundi bagiye bafatwa n’umutwe wa M23, bavuze ko bahagurukaga i Burundi bakurira indege babwirwa ko bagiye guhangana n’uyu mutwe, bagera muri Congo bagahita bahawa ibikoresho ubundi bakoherezwa ku rugamba.

Iyi raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ivuga ko muri icyo gihe ubwo imirwano yuburaga, yabereye mu bice binyuranye birimo Kanyamahoro-Kibumba-Rusayo muri Teritwari ya Nyiranongo, hakaba mu bice bya Kalengera-Tongo-Bwiza na Bambu-Kishishe-Kibirisi-Rwindi muri Teritwari ya Rutshuru ndetse na Kilolirwe-Burungu-Kitchanga muri teritwari ya Masisi.

Ivuga ko muri iyi mirwano hari benshi bayipfiriyemo abandi bagakomerekeramo ku mpande zose ziri muri iyi mirwano, yaba abasirikare ba FARDC ndetse n’abarwanyi ba M23.

Iyi raporo kandi ivuga ko umutwe wa Wazalendo umaze iminsi uri gufatanya na FARDC, washinzwe na Guverinoma ya Congo uhuriwemo n’imitwe inyuranye irimo n’uwa FDLR, kugira ngo ufasha igisirikare cya Leta muri iyi mirwano.

Izi mpuguke kandi zivuga ko Gen Peter Cirimwami akaba ari na Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, ari we uri inyuma y’ishyirwaho ry’uyu mutwe wa Wazalendo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru