Ukurikiranyweho gushaka kwica umugore we bari basangiye yavuze ikintu gitangaje cyabimuteye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye ukurikiranyweho gushaka kwica umugore we amukubise umuhoro mu mutwe, yavuze ko yamutemye kubera umujinya yatewe no kuba yaramubajije icyatumye ataha mu gicuku nyamara bari biriwe basangira akaza kumusiga mu kabari.

Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko, akurikiranyweho gushaka kwica umugore babanaga w’imyaka 27, aho dosiye ye yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha.

Izindi Nkuru

Iki cyaha cyakozwe mu cyumweru gishize tariki 14 Ukuboza 2022 saa sita z’ijoro, aho uyu mugabo n’umugore we basanzwe batuye mu Mudugudu wa Kigarama, mu Kagari ka Rugango, Umurenge wa Mbazi.

Ubushinjacyaha bushinja uyu mugabo gushaka kwivugana uyu mugore we amukubise umuhoro mu mutwe muri iryo joro.

Mu ibazwa ry’uyu mugabo, yavuze ko gutema umugore we yabitewe n’umujinya wo kuba bari bamaze gutongana ubwo umugore we yamubazaga impamvu yatashye mu gicuku kandi yasinze, nyamara ngo bari basangiye ariko aza kumusiga mu kabari.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 21: Ihanwa ry’ubwinjiracyaha

Ubwinjiracyaha buhanirwa iyo umugambi wo gukora icyaha wagaragajwe n’igikorwa kimwe cyangwa byinshi biboneka, bidashidikanywa by’intangiriro y’icyaha biganisha ku ikorwa ryacyo, nyuma bigahagarikwa, bikabuzwa kugera ku cyifuzo cyangwa bikazitirwa n’impamvu zidakomoka ku bushake bwa nyir’ugukora icyaha.

Ubwinjiracyaha burahanirwa n’ubwo icyari kigambiriwe kitashoboraga kugerwaho bitewe n’impamvu nyir’ugukora icyaha atashoboye kumenya.

Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye buhanishwa kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano giteganyirijwe icyo cyaha. Ku cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ubwinjiracyaha buhanishwa igihano cy’igifungo kingana n’imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Ubwinjiracyaha bw’icyaha cyoroheje ntibuhanirwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru