Friday, July 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukuriye Dipolomasi n’Ukuriye Iperereza by’u Rwanda bagize icyo babwira Ingabo ziri muri Centrafrique

radiotv10by radiotv10
25/10/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ukuriye Dipolomasi n’Ukuriye Iperereza by’u Rwanda bagize icyo babwira Ingabo ziri muri Centrafrique
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza (NISS), Maj Gen Joseph Nzabamwita, basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Centrafrique, bazigezaho ubutumwa bw’ishimwe bwa Perezida Paul Kagame.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, ubwo aba bayobozi baturutse mu Rwanda bari kumwe n’ukuriye dipolomasi y’u Rwanda mu Repubulika ya Centrafrique, Olivier Kayumba basuraga izi nzego z’umutekano zirimo iziri muri iki Gihugu mu butumwa ku bw’imikoranire yacyo n’u Rwanda ndetse n’iziriyo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), ziri i Bangui.

Ubuyobozi bwa RDF dukesha aya makuru, buvuga ko uru ruzinduko rwari rugamije kureba uburyo abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari kwitwara mu butumwa n’impumeko yabo, ndetse no kubagezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, wabashimiye akazi bakora.

Dr Vincent Biruta na Maj Gen Joseph Nzabamwita kandi banaboneyeho guhura n’Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Repubulika ya Centrafrique ushinzwe igenamigambi, Brig Gen Arcadius BETIBANGUI.

Aba bayobozi b’u Rwanda bahuriye n’uyu muyobozi mu Ngabo za Centrafrique mu Kigo cya Gisirikare cya Kassai i Bangui, bagiranye ibiganiro byagarutse ku mikoranire mu by’imyitozo ya gisirikare iri hagati ya RDF n’ingabo za Centrafrique.

Dr Vincent Biruta yaganirije izi nzego z’umutekano z’u Rwanda
Aba bayobozi baturutse mu Rwanda kandi banaganiriye n’umwe mu bayobozi mu ngabo za Centrafrique

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + thirteen =

Previous Post

Igihugu cyakozwemo ‘Coup d’Etat’ byatangiye kukibyarira inkurikizi zitari zitezwe

Next Post

M23 yongeye gushyira hanze ibya FARDC na FDL inahishura isomo iherutse kubaha

Related Posts

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo mu Karere ka Kayonza bari bamaze igihe bataka ibibazo uruhuri baterwaga n’aho bacururizaga, ubu bari...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
03/07/2025
5

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

IZIHERUKA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma
IMIBEREHO MYIZA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

03/07/2025
AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

03/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

03/07/2025
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yongeye gushyira hanze ibya FARDC na FDL inahishura isomo iherutse kubaha

M23 yongeye gushyira hanze ibya FARDC na FDL inahishura isomo iherutse kubaha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.