Friday, February 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo n’umugore bari bagiye gushakisha imibereho batahiye ku nkuru y’icamugongo y’abana babo bapfuye

radiotv10by radiotv10
20/02/2026
in MU RWANDA
0
Rutsiro: Bizejwe ibitangaza nabo bicinya icyara ko bagiye gukira none ubukene n’inzara birabarembeje
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo n’umugore we bo mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro, batashye bavuye guhinga, basanga abana babo babiri bitabiye Imana mu nzu baryamyemo nyuma yo kwigwirwa n’umukingo.

Ibi byago byabereye mu Mudugudu wa Shyembe mu Kagari ka Shyembe mu Murenge wa Gihango, aho abana babiri barimo uw’imyaka itatu n’undi w’itandatu, bitabye Imana kubera ibiza.

Aba bana bari baryamye mu nzu yabo, mu gihe ababyeyi babo bari bagiye guhinga, bakabasiga baruhuka, bataha bagasanga bagwiriwe n’umukingo.

Rwambonera Augustin, se w’aba bana, avuga ko we yari yazindutse ajya guhinga, agasiga umugore we ari kumwe n’aba bana, akaza na we kubasiga baryamye bakajya gufatanya guhinga.

Uyu mugabo avuga ko umwana mukuru wari urwaye yari yabanje kubwira nyina ko yumva yorohewe yamureka akajya ku ishuri, ariko akamuhakanira kuko yabonaga amasaha yakuze.

Ati “Nyina yamubwiye ko isaha yo kujya ku ishuri yarenze, yagumana na murumuna we mu rugo kuko abandi bana batari bahari.”

Uyu mugabo akomeza agira ati “Nyina yabatekeye arabagaburira, ababwira gusigara aho we akansanga mu murima nubwo imvura yagwaga ariko ntibyatubuzaga kuyihingamo.”

Nimugoroba batashye, ni bwo batahiye kuri ibi byago, ubwo basangaga umukingo waridutse ugasenya urukuta rw’icyumba bari baryamyemo.

Ati “Umutima wandishye ntekereza ko aba bana baba bari baryamyemo kikabagwira, nkubitiyeho n’uko nyina yababuze kandi yababwiye ngo bagume aho, nibatangira gusinzira bajye kuryama, na we arebeyemo imbere uburyo igikuta cyaguye, ubwoba buramutaha, dukuraho itaka rike tubagwaho bapfuye.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yavuze ko nyuma yo kumenyeshwa ibi byago byagwiririye uyu muryango, na we yahageze, ariko yasanze inzu yabo yari mu zagombaga gukurwaho kuko yari mu manegeka.

Ati “kuko wabonaga mu bisanzwe ntakibazo yakagize, ariko kuko ntawe urwanya umunsi, umukingo waridutse ibyatsi n’itaka ryinshi byirunda ku rukuta rw’icyumba abana bari baryamyemo barapfa.”

Uyu muyobozi wihanganisha uyu muryango, yavuze ko wafashijwe gushaka aho uba ucumbitse mu gihe hagishakwa uburyo babona aho kuba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Attention Deficit Hyperactivity Disorder: What it really is and why it matters

Related Posts

Attention Deficit Hyperactivity Disorder: What it really is and why it matters

Attention Deficit Hyperactivity Disorder: What it really is and why it matters

by radiotv10
20/02/2026
0

Attention Deficit Hyperactivity Disorder, also known as ADHD, is often misunderstood. Many people think it simply means being hyper or...

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

by radiotv10
20/02/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, banenga umugabo bavugaho ubushurashuzi wahengereye mugenzi we yagiye...

Hagaragajwe impamvu z’impungenge u Rwanda rufite ku kuba u Burundi bwakwinjira mu buhuza mu bya Congo

Hagaragajwe impamvu z’impungenge u Rwanda rufite ku kuba u Burundi bwakwinjira mu buhuza mu bya Congo

by radiotv10
20/02/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko kuba Perezida w’u Burundi aherutse kuba Umuyobozi w’Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize...

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zasuye abatahutse bavuye muri Congo barimo abahoze muri FDLR

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zasuye abatahutse bavuye muri Congo barimo abahoze muri FDLR

by radiotv10
20/02/2026
0

Intumwa z’Ingabo za Uganda (UPDF) ziri mu Rwanda, ziri kumwe n’abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda bakorera ku Mupaka uhuza ibi...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
20/02/2026
0

IZIHERUKA

Rutsiro: Bizejwe ibitangaza nabo bicinya icyara ko bagiye gukira none ubukene n’inzara birabarembeje
MU RWANDA

Umugabo n’umugore bari bagiye gushakisha imibereho batahiye ku nkuru y’icamugongo y’abana babo bapfuye

by radiotv10
20/02/2026
0

Attention Deficit Hyperactivity Disorder: What it really is and why it matters

Attention Deficit Hyperactivity Disorder: What it really is and why it matters

20/02/2026
Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’Amavubi yasezeye burundu ruhago anatangaza ibyo yerecyejemo

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’Amavubi yasezeye burundu ruhago anatangaza ibyo yerecyejemo

20/02/2026
Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

20/02/2026
AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

20/02/2026
Hagaragajwe impamvu z’impungenge u Rwanda rufite ku kuba u Burundi bwakwinjira mu buhuza mu bya Congo

Hagaragajwe impamvu z’impungenge u Rwanda rufite ku kuba u Burundi bwakwinjira mu buhuza mu bya Congo

20/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo n’umugore bari bagiye gushakisha imibereho batahiye ku nkuru y’icamugongo y’abana babo bapfuye

Attention Deficit Hyperactivity Disorder: What it really is and why it matters

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’Amavubi yasezeye burundu ruhago anatangaza ibyo yerecyejemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.