Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amuziza kunywera amafaranga yari yamuhaye ngo agure amategura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugore w’imyaka 50 y’amavuko wo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, akurikiranyweho kwica umugabo we amukubise isuka amuziza kunywerera amafaranga yari yamuhaye ngo agure amategura, undi akamuca ruhinganyuma akayajyana mu kabari.

Uyu mugore w’imyaka 50 y’amavuko akurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 50 babanaga mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Kabusanza, Umurenge wa Simbi.

Izindi Nkuru

Iki cyaha cyabaye tariki 17 Kamena 2022, ubwo uyu mugore n’umugabo we nyakwigendera, babanzaga gutongana bapfa ibihumbi bitatu Magana atanu (3 500 Frw).

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, bwaregeye urukiko Rwisumbuye rwa Huye uyu mugore, buvuga ko ariya mafaranga bapfuye, ari ayo umugore yari yahaye umugabo we ngo ajye kugura amategura yo gusakara inzu yabo aho kugira ngo ayagure, akajya kuyanywera.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’uyu mugore, yemeye ko yabanje gutongana na nyakwigendera, ubundi akamukubita igifunga cy’isuka mu mutwe, agahita ahasiga ubuzima.

Uyu mugore aramutse ahamijwe iki cyaha akurikiranyweho yahanishwa gufungwa burundu nkuko biteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 107 ivuga ku bwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa, igira iti Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru