Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo kwiyiriza basabira Abajenerali bo muri Katanga batawe muri yombi n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.
Ni igitekerezo cyatanzwe na Olive Lembe Kabila, wasabye abakirisitu bose n’abana b’Imana, hirya no hino muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuzamara umunsi wose kuri uyu Gatandatu ntacyo bashyize mu kanwa, yaba icyo kurya cyangwa icyo kunywa.
Iyi gahunda igamije gusengera no gusabira Abajenerali bo muri Katanga batawe muri yombi n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Madamu wa Joseph Kabila avuga ko aba Bajenerali barenganye, kandi ko ari abana b’Imana nyakuri, bavutse ubwa kabiri, kandi ko batigeze baba abagambanyi nk’uko ubutegetsi bwa Kinshasa bubibashinja.
Yavuze ko ari yo mpamvu ahamagarira Abanyekongo bose kwiyiriza ubusa kuri uyu wa Gatandatu, batarya cyangwa ngo banywe, mu mwuka wo gusabira bariya basirikare bo hejuru.
Perezida Felix Tshisekedi wasimbuye Joseph Kabila, amaze iminsi ata muri yombi bamwe mu Bajenerali barimo abakomeye muri FARDC, abashinja kugira umugambi wo kumwivugana.
RADIOTV10









