Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

radiotv10by radiotv10
09/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo kwiyiriza basabira Abajenerali bo muri Katanga batawe muri yombi n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Ni igitekerezo cyatanzwe na Olive Lembe Kabila, wasabye abakirisitu bose n’abana b’Imana, hirya no hino muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuzamara umunsi wose kuri uyu Gatandatu ntacyo bashyize mu kanwa, yaba icyo kurya cyangwa icyo kunywa.

Iyi gahunda igamije gusengera no gusabira Abajenerali bo muri Katanga batawe muri yombi n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Madamu wa Joseph Kabila avuga ko aba Bajenerali barenganye, kandi ko ari abana b’Imana nyakuri, bavutse ubwa kabiri, kandi ko batigeze baba abagambanyi nk’uko ubutegetsi bwa Kinshasa bubibashinja.

Yavuze ko ari yo mpamvu ahamagarira Abanyekongo bose kwiyiriza ubusa kuri uyu wa Gatandatu, batarya cyangwa ngo banywe, mu mwuka wo gusabira bariya basirikare bo hejuru.

Perezida Felix Tshisekedi wasimbuye Joseph Kabila, amaze iminsi ata muri yombi bamwe mu Bajenerali barimo abakomeye muri FARDC, abashinja kugira umugambi wo kumwivugana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 11 =

Previous Post

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Next Post

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

by radiotv10
07/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yagiriye uruzinduko muri Somaliland, nyuma yo kwemeza nk'Igihugu cyigenga iyi Ntara yo muri...

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.