Umuhanzi nyarwanda ukomeye ari mu maboko ya Polisi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda mu njyana ya Afrobeat ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yarengeje igipimo cy’umusemburo w’inzoga.

Uyu muhanzi, ni Turatsinze Prosper uzwi nka Mico The Best ugiye kumara iminsi ibiri atawe muri yombi dore ko yafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Izindi Nkuru

Amakuru avuga ko Mico The Best yafatiwe ku kiraro kigabanya Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo, ahazwi nko kuri Ruliba.

Afungiye gutwara imodoka yarengeje igipimo cya alukolo mu mubiri nkuko biteganywa n’amabwiriza ya Polisi y’u Rwanda ku muntu wese ufashwe yarengeje icyo gipimo, atabwa muri yombi.

Ufashwe yarengeje igipimo cyagenwe, ahita atabwa muri yombi akamara iminsi itanu acumbikiwe na Polisi y’u Rwanda ndetse akanishyura amande ya 150 000Frw.

Mico The Best uri mu bahanzi bamaze igihe mu ruganda rwa muzika nyarwanda, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru