Umuhanzi wari wasezeranye n’umukinnyikazi wa Film Bijoux bwa mbere avuze ku itandukana ryabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Lionel Sentore wavuzweho gutandukana n’umukinnyikazi wa Film Bijoux bari bamaranye igihe gito basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo, bwa mbere yabivuzeho birambuye, ahishura icyatumye biyemeza gutandukana.

Mu ntangiro za 2020, umuhanzi Lionel Sentore usanzwe uba ku Mugabane w’u Burayi na Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri sinema nyarwanda, bakoze ubukwe, basezerana imbere y’itorero, mu birori binogeye ijisho byanatashywe n’ibyamamare mu Rwanda byiganjemo abazwi muri sinema.

Izindi Nkuru

Nyuma byaje kuvugwa ko batandukanye ariko bombi birinda kugira icyo babitangazaho mu itangazamakuru, ariko abari bazi ibyabo, bahamyaga ko iyo nkuru ari impamo.

Bwa mbere uyu muhanzi yavuze birambuye ku by’aya makuru, ahamya ko yatandukanye na Bijoux bari basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo.

Aganira na YouTube Channel ya Isimbi TV, Sentore yagize ati “Ibyabaye byarabaye, ubu mfite ubuzima bwanjye […] icyabaye ni uko tutumvikanye.”

Umunyamakuru yahise amubaza icyatumye batandukana nyuma y’igihe gito bakoze ubukwe nta n’icyumweru cyari gishize, asubiza agira ati “Kutumvikana n’umuntu haba hakubiyemo ibintu byinshi, ntabwo najya muri byinshi…ntimwabonye amafoto? Twakoze ubukwe, ubukwe burangiye ntitwakumvikana, ibyanjye na we birarangira. Ubu afite ubuzima bwe nanjye mfite ubwanjye.”

Yemera ko nyuma y’ubukwe babanye igihe gito, anagaruka ku byagiye bivugwa biri mu byatumye batandukana birimo kuba yarasanze atwite inda itari iye, ndetse umugore na we agasanga uyu muhanzi adafite ibyangombwa byari gutuma abasha kumusanga i Burayi kandi ngo byari mu ntego zo kugira ngo basezerane.

Ati “Ahubwo naje gusanga yarabyaye si ibyo gutwita gusa […] none se ajya kuvuga ngo nta mpapuro mfite, iyo nje nca mu bwato, nca mu mazi nca hehe?”

Sentore avuga ko we adashobora kuvuga nabi uyu mugore bari basezeranye kabone nubwo we yamuvuga nabi.

Uyu muhanzi avuga ko aticuza ibi byamubayeho kuko yizera ko ibintu byose yaba ibyiza n’ibibi, bibaho kubera impamvu n’igeno ry’Imana.

Bari bakoze ubukwe bwiza

RADIOTV10

Comments 3

  1. Kayitare Rogers says:

    Rwose uri umuntu wumugabo ntampamvu yogusebanya nuwo wigeze gukunda niyo we yagusebya aba yibeshya kko niwe uba yishyira hanze bro courage kora ikofi ibindi ubirekare abavuga bazasanga warateye imbere bakiri mumatiku

  2. Ntampamvu yokwandagaza uwa wariwarakunze rwose urumugabo ndakwemeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru