Friday, October 23, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umuhanzikazi nyarwanda n’umuyobozi we mu bya muzika basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo

Umuhanzikazi nyarwanda n’umuyobozi we mu bya muzika basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo

Umuhanzikazi Bwiza Emerance na Uhujimfura Jean Claude, umuyobozi wa KIKAC Music imufasha mu bikorwa bye bya muzika, basezeranye imbere y’amategeko kubana nk’umugore n’umugabo.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, ukabera ku biro by’Umurenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.

Gusezerana kw’aba bombi kuje gukurikira ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa mu bakunzi b’imyidagaduro, aho hari abakekaga ko urukundo rwabo rushobora kugera ku rwego rwo kubana akaramata.

Bwiza na Uhujimfura basanzwe bafitanye umubano ushingiye ku kazi ka muzika, watangiye mu 2021 ubwo uyu muhanzikazi yatangiraga urugendo rwo kwiyegurira umuziki nk’umwuga. Kuva icyo gihe, Uhujimfura yakomeje kumuba hafi mu bijyanye no guteza imbere impano ye.

Muri Kanama uyu mwaka, bombi bakoze urugendo mu Burayi, aho bizihirije isabukuru y’amavuko ya Bwiza. Amakuru yavuzwe kuri uru rugendo avuga ko ari na bwo baganiriye ku cyemezo cyo kubaka urugo, nubwo batari barabitangarije abantu ku mugaragaro.

Bivugwa kandi ko aba bombi bamaze kuganira ku gihe bazakorera indi mihango ijyanye n’ubukwe bwabo, ariko amatariki yayo akaba ataramenyekanishwa.

Iyi ntambwe Bwiza ateye mu buzima bwe bwite ije mu gihe afite ibikorwa byinshi by’umuziki ari kwitegura, birimo igitaramo azakorera i Lusaka muri Zambia ku wa 28 Ugushyingo 2026, aho azafatanya na Bruce Melodie.

Umuhanzikazi Bwiza kuri uyu wa Gatanu

Bwiza, izina rikomeje kumenyekana mu muziki nyarwanda

Bwiza Emerance ni umwe mu bahanzikazi bageze ku rwego rwo kumenyekana mu muziki nyarwanda mu gihe kitari kirekire. Izina rye ryatangiye kumvikana cyane mu 2021, nyuma yo gutsinda irushanwa rya ‘The Next Diva – Indi Mbuto’, ryari ryateguwe na KIKAC Music.

Kwegukana iri rushanwa byamufunguriye amarembo yo gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, bituma atangira gushyira hanze ibihangano bitandukanye no kwagura umubare w’abamukurikira.

Mu bihangano bye harimo EP yise ‘Connect Me’ ndetse n’indirimbo nka ‘Ahazaza’, ‘Warubizi’ na ‘Wibeshya’, zamufashije gukomeza kwigaragaza mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda.

Yagiye kandi yitabira ibikorwa bikomeye by’umuziki birimo Trace Awards, anasohora album zitandukanye zirimo ‘My Dream’ na ‘25 Shades’, yamurikiye mu Bubiligi.

Kuri ubu, Bwiza ari kwitegura kumurika album ye ya gatatu yise ‘Home’. Biteganyijwe ko iki gikorwa kizabera mu gitaramo azakorera i Lusaka muri Zambia ku wa 28 Ugushyingo 2026, aho azaba ari kumwe na Bruce Melodie.

Mu gihe imyiteguro y’iki gitaramo ikomeje, uyu muhanzikazi yongeye no gutera intambwe ikomeye mu buzima bwe bwite, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umuyobozi we wa muzika, Uhujimfura Jean Claude.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 5 =