Tuesday, March 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza

radiotv10by radiotv10
31/03/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Celine Dion uri mu bafite abafana benshi ku Isi, wari umaze igihe arembye, arahumuriza abakunzi be ko ubu amerewe neza, kandi atari we uzarota igihe cyo kubataramira kigeze.

Yabitangaje mu butumwa bw’amashusho yatanze ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 58.

Yatangiye agira ati “Nari mbakumbuye cyane. Ibi bitumye ngaruka ku isabukuru y’amavuko yanjye. Uyu mwaka nakiriye impano ihebuje y’ubuzima bwanjye, nongeye kugira amahirwe yo kubabona, yo kongera kubataramira i Paris.”

Celine Dion ufite igitaramo azakora muri Nzeri uyu mwaka, avuga ko kuba bigiye kongera kubaho agataramira abantu, ari igitangaza kuri we.

Ati “Ndishimye bihebuje, ndumva niteguye kuzabikora, meze neza, ndakomeye, mfite amatsiko ariko nyine birumvikana mfite n’ubwoba ariko ikirenze byose, ni uko nshima Imana, nzishimira kongera kubabona.”

Celine Dion umaze igihe afite indwara ya SPS (Stiff-Person Syndrome), muri Gashyantare uyu mwaka, hagiye hanze amashusho amugaragaza ari mu bubabare bukomeye yaterwaga n’ubu burwayi.

Ni amashusho yo muri 2024, yafashwe ubwo yari mu bitaro arembye cyane, aho yagaragaraga ari kurira cyane, kubera ububabare yaterwaga n’iyi ndwara ifata mu bice by’ubwonko n’uruti rw’umugongo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

AFC/M23 yatangaje uko byifashe mu mirwano iyihanganishije n’abarimo FARDC na FDLR

Related Posts

Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda

Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda

by radiotv10
30/03/2026
0

Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama wamenyekanye mu gufasha abahanzi, uherutse kwerura ko yamaze kuyoboka inzira yo gusebya u Rwanda...

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

by radiotv10
28/03/2026
0

Walk into any store, scroll through TikTok, or open Instagram, and one thing is clear, skincare is everywhere. From teenagers...

“Ntabwo dushaka kwigereranya na Kenya & Estonie  tunganya imbaraga” – Perezida wa FERWAFA 

“Ntabwo dushaka kwigereranya na Kenya & Estonie  tunganya imbaraga” – Perezida wa FERWAFA 

by radiotv10
26/03/2026
0

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, avuga ko imikino ya FIFA Series ari umwanya mwiza wo...

Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana

Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana

by radiotv10
21/03/2026
0

Umuhanzi Ngombwa Timothée wahanze zimwe mu ndirimbo z’urugamba rwo kwibohora, yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko. Uyu musaza uri mu...

Emelyne wamenyekanye nka ‘Ishanga’ yageneye ubutumwa abakristu bagiye mu gitaramo gikomeje kuvugisha benshi

Emelyne wamenyekanye nka ‘Ishanga’ yageneye ubutumwa abakristu bagiye mu gitaramo gikomeje kuvugisha benshi

by radiotv10
19/03/2026
0

Kwizera Emelyne wamamaye ku izina rya Ishanga, nyuma y’igitaramo Doja Cat aherutse gukorera i Kigali, yasabye abakristu bakitabiriye kugisabira imbabazi...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza
IBYAMAMARE

Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza

by radiotv10
31/03/2026
0

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

AFC/M23 yatangaje uko byifashe mu mirwano iyihanganishije n’abarimo FARDC na FDLR

31/03/2026
Harumvikana gushidikanya ku gihe intambara ya Iran izarangirira

Harumvikana gushidikanya ku gihe intambara ya Iran izarangirira

31/03/2026
Gen.Muhoozi yatanze itegeko ryo kurekura umwe mu Bajenerali babiri baherutse gutabwa muri yombi

Gen.Muhoozi yatanze itegeko ryo kurekura umwe mu Bajenerali babiri baherutse gutabwa muri yombi

31/03/2026
Impanuro ‘Rutangarwamaboko’ yageneye Umuyobozi wafashe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo by’umuturage

Impanuro ‘Rutangarwamaboko’ yageneye Umuyobozi wafashe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo by’umuturage

31/03/2026
BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

31/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza

AFC/M23 yatangaje uko byifashe mu mirwano iyihanganishije n’abarimo FARDC na FDLR

Harumvikana gushidikanya ku gihe intambara ya Iran izarangirira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.