Friday, August 21, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Emelyne wamenyekanye nka ‘Ishanga’ yageneye ubutumwa abakristu bagiye mu gitaramo gikomeje kuvugisha benshi

Emelyne wamenyekanye nka ‘Ishanga’ yageneye ubutumwa abakristu bagiye mu gitaramo gikomeje kuvugisha benshi

Kwizera Emelyne wamamaye ku izina rya Ishanga, nyuma y’igitaramo Doja Cat aherutse gukorera i Kigali, yasabye abakristu bakitabiriye kugisabira imbabazi Imana mu magambo akakaye, anabasaba gusaba Yesu Kristo imbabazi.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yaburiye abantu biyita abakristu bitabiriye igitaramo cyagaragayemo umuhanzi Doja Cat wari wambaye imyambaro yavugishije benshi.

Yabanje gushyiraho umurongo wo muri Bibiliya wanditse muri Matayo 6:24 ugira uti “Nta ushobora gukorera abakoresha babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi.”

Akomeza yandika ati “Bityo rero, Mwuka Wera yanyoboye kugira ngo mburire abantu biyita abakristu, nyamara bagakomeza kujya mu birori nk’ibi byuzuyemo abakobwa biyerekana mu buryo bukurura irari nka Doja n’abandi

Ntabwo ndi kubacira urubanza, ariko nshingiye kuri uwo murongo w’Ijambo ry’Imana, ndashaka kubibutsa nti: mukorere Umwami umwe.

Amaso yanyu ni ay’Imana. Ese mwakwiyumvisha Yesu areba amashusho nk’ayo yanduye? Mwakwiyumvisha ahagaze iruhande rwanyu muri za konseri z’isi, areba ibyo bintu, hanyuma mukiyita abigishwa cyangwa intumwa za Kristo?”

“Isoni zibagarukeho, koko isoni kuri mwe. Mwe ab’isi, muri abantu bababaje. Nimupfukame musabe imbabazi.”

“Ntabwo nitaye ku kuba mwanyanga kubera ibi, ariko birasobanutse: nahitamo kwangwa namwe aho kwima Yesu umwanya wo kubabwira, cyangwa ngo ndebere mwerekeza mu muriro utazima.”

Uyu mukobwa wigeze kuvugisha imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru, Kwizera Emelyne, mu kwezi k’Ugushyingo 2025, yagaragaje ko yabaye mushya wavutse ubwa kabiri, atangaza ko yabatijwe mu mazi menshi, agaragaza ko yahinduye ubuzima burundu, ndetse ashimira Imana n’Umwami Yesu ku gakiza yahawe. Yagaragaye abatizwa na Pasiteri Didier Habimana wa Zion Temple Kimironko.

Igitaramo cya Doja Cat gikomeje kuvugisha benshi
Emelyne yageneye ubutumwa abakristu bagiye muri kiriya gitaramo

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − one =