• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

radiotv10by radiotv10
29/05/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni 380Frw ariko akaba yemerewe kuzahabwa iya miliyoni 16 Frw na zo ntizitangwe n’iyo sisiyete, yagaragaje ko ashobora kujurira.

Uyu Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager yari yareze MTN Rwanda PLC, ayishinja gukoresha igihangano cye mu bikorwa by’ubucuruzi kandi batabyumvikanyeho, ari na bwo yasabaga izo ndishyi ngo kuko yacyungukiyemo.

Urukiko rw’Ubucuruzi rufite icyicaro i Nyamirambo, rwatangaje icyemezo kuri iki kirego, rwemeza ko igihangano cy’uyu muhanzi, cyageze kuri MTN giturutse ku muyoboro wa YouTube witwa All In One na GB Rwanda.

Urukiko rw’Ubucuruzi rwavuze ko iyi miyoboro ari yo yahaye iya sosiyete y’Itumanaho igihangano cy’uyu muhanzi wari wayireze, biryo ko ari yo ikwiye kumwishyura indishyi ya miliyoni 16.

Uyu muhanzi unazwi mu biganiro ku miyoboro ya YouTube, yavuze ko nubwo yatsinze urubanza rwe, ariko atanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko.

Yagize ati “Kandi iyi All in one ubwayo ntikibaho, kandi nta n’ubwo ari yo yagicuruje [igihangano] cyacurujwe n’abitwa MTN ni na bo bagikoreshaga.”

Uyu muhanzi avuga ko iyo Miyoboro na yo yari yabanje kuvuga ko itari yaragiranye amasezerano na MTN, ahubwo ko amasezerano yabaye nyuma yuko atanze ikirego. Ati “Mu by’ukuri ntabwo nyuzwe nubwo ntsinze.”

Avuga ko kuba yatsinze abikesha imiyoborere myiza y’Igihugu cy’u Rwanda. Ati “Igihugu cyacu giha agaciro buri Munyarwanda n’ibyo akora bigahabwa agaciro, urabona kugira ngo umuntu ukomeye nka Perezida wa Repubulika agere aho atekereza sector yacu y’ubuhanzi adusinyire itegeko riturengera nonaho nka ntsinze, nabyo ni ibintu byiza cyane.”

Super Manager avuga ko nyuma yo gutsinda urubanza ariko ntanyurwe n’imikirize yarwo, yiteguye kujurira kuko Urukiko rwamwereye ko afite ubwo burenganzira mu gihe yaba yumva atanyuzwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 5 =

Previous Post

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Next Post

Icyo icukumbura rigaragaza ku ifungwa riri kuvugwaho cyane ry’umuganga w’abagore uzwi mu Rwanda Dr.Semwaga

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Being busy doesn’t always mean you’re doing what truly matters

Being busy doesn’t always mean you’re doing what truly matters

by radiotv10
27/05/2026
0

There is a strange trap that many people fall into without realizing it. They spend their entire day doing something,...

Next Post
Icyo icukumbura rigaragaza ku ifungwa riri kuvugwaho cyane ry’umuganga w’abagore uzwi mu Rwanda Dr.Semwaga

Icyo icukumbura rigaragaza ku ifungwa riri kuvugwaho cyane ry’umuganga w’abagore uzwi mu Rwanda Dr.Semwaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.