Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick na we uzwi mu gukorera abahanzi indirimbo mu buryo bw’amajwi.
Amakuru y’iyi ntambwe yatewe hagati ya Nshimiyimana Cedric AKA Cedru na Ella, yagiye hanze nyuma yuko umuhanzi Meddy usanzwe akorana na bariya batunganya indirimbo, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko uyu mukobwa witwa Ella yanakundanye na Producer Lick Lick wakanyujijeho mu gutunganya indirimbo z’abahanzi ubu bafite amazina azwi mu Rwanda.
Inkuru yo kwambikana impeta hagati ya Cedru na Ella, yatangajwe na Meddy ku mbuga nkoranyambaga ze, abifuriza amahirwe masa mu mushinga wabo wo kuzarushingana.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Meddy yagize ati “Nyagasani Kristu akomeze gutuma ubuzima bwanyu burushaho kuba bwiza. Ndabashimiye fiancé na fiancée.” Arangije agaragaza ko umukobwa yemereye umuhungu wamwambitse impeta amusaba kuzarushingana.

Uyu mukobwa witwa Ella, yagaragaye cyane mu myidagaduro muri 2022 ubwo yavugaga ku rukundo rwa Meddy n’umugore we Mimi.
Ni mu biganiro uyu mukobwa yagiye agarukamo cyane, avuga iby’urukundo rw’aba bombi, aho yanagiranye ikiganiro na Meddy ubwe agaruka ku rukundo rwe na Mimi ubu bamaze imyaka itanu barushize.





RADIOTV10





