Tuesday, October 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umuhungu wa Gen.Muhoozi akaba umwuzukuru wa Perezida Museveni yinjiye mu Ngabo za Uganda

Umuhungu wa Gen.Muhoozi akaba umwuzukuru wa Perezida Museveni yinjiye mu Ngabo za Uganda

Ruhamya Kainerugaba, umuhungu wa Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), yinjiye mu gisirikare cy’iki Gihugu nyuma yuko yari amaze igihe gito arangije amasomo ya gisirikare mu ishuri ryo Bwongereza rya Royal Military Academy Sandhurst ryizemo Capt. Ian na Brian Kagame.

Sous Lieutenant Ruhamya Kainerugaba, ni umwe mu basirikare barangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Uganda rya Kabamba (Uganda Military Academy Kabamba), rimenyerewe mu gutegura no guhugura abitegura kuba abasirikare bafite amapeti y’abofisiye.

Iri shuri ryashinzwe mu 2007, rishyirwaho nyuma yo guhuza Ishuri ry’Abasirikare Bategurwa Kuba Abofisiye rya Jinja (Cadet Officer School) n’Ishuri ry’Ingabo Zirwanira ku Butaka rya Kabamba (Uganda School of Infantry).

Iri rifite inshingano zo guhugura abenshi mu bofisiye b’Ingabo za Uganda, abinjira mu mwuga w’ubusirikare bafite ubundi burambe, ndetse na bamwe mu basirikare baturuka mu Bihugu bya Afurika bifitanye ubufatanye na Uganda.

Umuhango wo kurangiza amasomo ya gisirikare muri iri shuri, wayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, ndetse n’umuhungu we General Muhoozi usanzwe ari Umugaba Mukuru wa UPDF.

Sous Lieutenant Ruhamya Kainerugaba, imfura ya General Muhoozi, akaba umwuzukuru wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ni umwe mu banyeshuri babiri bize muri Royal Military Academy Sandhurst, binjiye mu gisirikare cya Uganda, banyuze mu guhabwa ipeti mu muhango w’uyu munsi.

Hari hashize amezi abiri n’igice Ruhamya Kainerugaba arangije amasomo muri iri shuri ryanizemo Capt Ian Kagame na Lieutenant Brian Kagame, bakaba abana ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ndetse ryananyuzemo abandi bafite amazina azwi barimo Ibikomangoma by’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince William na Harry, bakaba abahungu b’Umwami Charles III.

Capt Ian Kagame winjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo 2022, yari yarangije muri Royal Military Academy Sandhurst muri Kanama uwo mwaka wa 2022, mu gihe Lieutenant Brian Kagame we winjiye muri RDF mu kwezi k’Ukwakira 2025 we yari yarangije muri iri shuri mu kwezi k’Ukuboza 2024.

Ruhamya Kainerugaba yamaze kwinjira mu gisirikare cya Uganda

Ruhamya, mu ifoto imwe na se Muhoozi na Sekuru Museveni

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =