Friday, October 16, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umukozi w’Imana Past.Rutayisire yagaragaje aho ahagaze ku kirego cyatanzwe n’Umugabo wa Vestine usaba gupimisha DNA

Umukozi w’Imana Past.Rutayisire yagaragaje aho ahagaze ku kirego cyatanzwe n’Umugabo wa Vestine usaba gupimisha DNA

Rev. Dr. Antoine Rutayisire, umushumba uzwi mu Rwanda, yavuze ko adashyigikiye icyifuzo cya Idrissa Ouedraogo cyo gusaba ko hakorwa ibizamini bya DNA kugira ngo hamenyekane niba umwana afitanye na Ishimwe Vestine, ari uwe koko, kuko uyu mugore mu kirego cye gisaba gatanya, yivugiye ko ntakindi azakenera ku mugabo we ndetse ko n’umwana azamwirerera.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Nkunda Gospel, aho yatanze ibitekerezo ku bibazo bivugwa hagati ya Vestine n’umugabo we, anagira inama Vestine ku buryo yakwitwara muri iki gihe arimo kunyura mu bibazo by’urushako.

Rutayisire wahoze ayobora Paruwasi ya EAR Remera, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko abona imyitwarire ya Vestine irimo ubwana, ariko ashimangira ko atagamije kumucira urubanza, kuko kuba umuntu akiri muto kandi azwi mu muziki bishobora gutuma gufata ibyemezo bikomeye by’ubuzima bigorana.

Yagize ati: “Uriya mukobwa ni umwana, ibyo yakoze birimo ubwana bwinshi.”

Uyu mushumba yavuze ko mu buzima umuntu akwiye kumva amajwi atatu: ijwi ry’Imana, iry’abantu n’iry’umutima we. Yibajije niba Vestine yaratekereje bihagije ku cyemezo cyo gutandukana n’umugabo we, cyane ko, nk’uko abibona, Imana yashoboraga kumwereka ibimenyetso cyangwa ikamugira inama mbere y’uko bashyingiranwa.

Rutayisire yanenze icyifuzo cyo gupimisha DNA

Ku bijyanye n’ikirego cya Idrissa Ouedraogo usaba ko hakorwa ibizamini bya DNA kugira ngo hamenyekane niba umwana babyaranye ari uwe, Rutayisire yavuze ko we atari kwemera ko ibyo bizamini bikorwa iyo aza kugirwa inama.

Yagize ati: “Uyu mugabo usaba DNA, njyewe nari kuyimwima. Umwana ni uwanjye. Ubundi naba ntanga DNA ngo nemeze iki? Naramwitwitiye, nagusabye gatanya sinagusabye indezo, none urambaza DNA z’iki?”

Yakomeje agaragaza ko atumva impamvu yo gusaba ibizamini bya DNA mu gihe Vestine ari we usaba gutandukana n’umugabo we, avuga ko kuri we icy’ingenzi cyari kuba ari ugufata icyemezo ku mubano wabo.

Ati: “Niba umushaka mwemere, niba utamushaka urashaka DNA z’iki?”

Inama yagiriye Vestine

Rutayisire yavuze ko nubwo Vestine yaba yarakoze amakosa mu buzima bwe bwite, yari gushaka uko akomeza kubana n’umugabo we, ariko ntibimubuze gukomeza kuririmbira Imana no kuyikorera.

Yongeyeho ko icyo abona Vestine akwiye gukora ari ukugaragara akavuga ibyo yanyuzemo byose, akiyunga n’Imana, hanyuma agakomeza umurimo wayo.

Ibi bitekerezo bije mu gihe amakimbirane hagati ya Vestine na Idrissa akomeje gukurikiranwa n’inkiko.

Urubanza rwa Vestine na Idrissa rukomeje

Mu minsi ishize, Ishimwe Vestine yaciwe ihazabu y’ibihumbi 200 Frw n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, nyuma yo kudashyira icyemezo cy’amavuko cy’umwana muri sisitemu ikoreshwa mu rubanza.

Idrissa Ouedraogo yareze Vestine asaba ko hakorwa ibizamini bya DNA kugira ngo hamenyekane niba umwana babyaranye ari uwe, ndetse anasaba ko yategekwa kumwereka uwo mwana.

Urubanza rwari rwitezwe gukomeza ku wa Gatatu, nyuma y’uko urubanza rwagombaga gusomwa mu cyumweru cyabanje rusubitswe kubera inyandiko nshya yari yashyizwe muri sisitemu y’urubanza, bigatuma hakenerwa ko impande zombi zisubira mu rukiko kugira ngo isuzumwe.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 19 =