Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga watse umuturage ruswa ya Miliyoni 10 yafashwe yakira Miliyoni 1,4Frw ya Avance

radiotv10by radiotv10
12/02/2022
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga watse umuturage ruswa ya Miliyoni 10 yafashwe yakira Miliyoni 1,4Frw ya Avance
Share on FacebookShare on Twitter

Kigali– Umugabo usanzwe ari umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga, yafatiwe mu cyuho ari kwakira ruswa ya Miliyoni 1,4 Frw yari ari guhabwa n’umuturage ufite urubanza rw’ubujurire ari kuburana mu Rukiko rw’Ubujurire.

Uyu witwa Karake Afrique yafashwe kuri uyu Gatanu tariki 11 Gashyantare 2022 mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Karake usanzwe ari umukozi ushinzwe ubushakashatsi mu Rukiko rw’Ikirenga, ubu ufungiye kuri station ya RIB ya Kicukiro, akurikiranyweho kwaka ruswa umuturage amwizeza kuzamufasha gutsinda urubanza rw’ubujurire ku bijyanye n’umutungo utimukanwa.

Amakuru avuga ko uyu Karake yamenye ko uwo muturage yatsinzwe urubanza afitanye n’undi muntu ku bijyanye n’ubutaka buri mu Mujyi wa Kigali akaza kujurira.

Karake amaze kumenya ayo makuru yashatse uburyo yakwaka ruswa uwo muturage wari watsinzwe amwizeza kuzamufasha noneho agatsinda mu bujurire.

Uyu mukozi w’Urukiko rw’Ikirenga wahoze akora mu rwego rw’Umuvunyi ashinzwe kurwanya akarengane, akekwaho kuba yarabwiye uwo muturage ko asanzwe ari umwanditsi w’Urukiko bityo ko yitwaye neza yazamufasha gutsinda urubanza rwe.

Ubwo bahuraga, yamwatse miliyoni 30 Frw yo kuzaha Umucamanza uzaburanisha urubanza rwe kugira ngo azafata icyemezo cy’uko yatsinze, icyakora ngo baje guciririkanya bageza kuri Miliyoni 10 Frw gusa yafashwe ari kumuha Miliyoni 1,4 Frw ya avanse.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yemeje amakuru yo guta muri yombi uyu Karake, avuga ko yafashwe ari kwakira ruswa ya Miliyoni 1,4 Frw ya Avance kuri Miliyoni 10 Frw bari bemeranyijwe n’umuturage.

Dr Murangira yaboneyeho kuburira abaturage ko bakwiye“gusobanukirwa ko serivise z’ubutabera zitagurishwa.”

Yavuze kandi ko abaturage bakwiye kuba masobakirinda abo bantu bose baza biyitirira imyanya runaka bagamije kubakuramo amafaranga.

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Umukinnyikazi wa Film ukunze gususurutsa imbuga nkoranyambaga yatunguranye aza muri Miss Rwanda

Next Post

Umuhanzi ukomeye w’Umunya-Nigeria agiye gutaramira mu Rwanda

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi ukomeye w’Umunya-Nigeria agiye gutaramira mu Rwanda

Umuhanzi ukomeye w'Umunya-Nigeria agiye gutaramira mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.